Ibintu byakwereka ko uwo wita umukunzi atakwiyumvamo-eachamps.rw

Ibintu byakwereka ko uwo wita umukunzi atakwiyumvamo

www.eachamps.rw

Bimwe mu  bituma isi imeze uko imeze ubu ni urukundo  rutuma abakundanye babana neza bishimye, bashimana , bakazabana bakabyara ndetse n’abo babyaye bakabatoza urwo rukundo gusa si ko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’uko babyifuza.

Hari ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana.  Musore/mukobwa dore ibintu 5 by’ingenzi byakwereka ko uwo mukundana akubeshya.

Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana  akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda  ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

Shema Christian 

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(13):

NZAYISENGA 3 weeks ago

Nibyo koko bibaho ariko abobibaho bihanganee

reply(0)

Mukadaff zephani 2 months ago

Bibaho mubuzima umuhungu/umukobwa aramukatira pe! murubwoburyo @

reply(0)

mugabo eddy 2 months ago

sha nibyo kbsrnntago ndabivuga nkumuntu byabayeho

reply(0)

Epimac niyingabiye 2 months ago

Byiza cyane ariko ibyo bikunze kuba cyane cyane kubakobwa nibo bajya bitwara uko nkuko

reply(0)

Ndayiragije donatien 4 months ago

Hhh kumb!

reply(0)

njoromi 4 months ago

ahaho icyaha kirampama kuko bimbaho njye nukuri

reply(0)

njoromi 4 months ago

ahaho icyaha kirampama kuko bimbaho njye nukuri

reply(0)

Ntihabose VALENS 4 months ago

kbs ni ikuri pe!

reply(0)

Leo Manirakiza Faustin 4 months ago

Its good

reply(0)

machozi 5 months ago

nibyo koko nanjye bitumye menyimpamvu kuko byambayeho

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter