Itorero Inyamibwa rya AERG ryiteguye gutungurana mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 mu mukino Rwimatana-eachamps.rw

Itorero Inyamibwa rya AERG ryiteguye gutungurana mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 mu mukino Rwimatana

www.eachamps.rw

Itorero Inyamibwa rya AERG ku nshuro 6 rigiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyabo kizwi nk’Inkera I Rwandawanda aho uyu mwaka babihuje n’umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bashize iri toerero aho babateguriye umukino udasanzwe wa Rwimatana.

Itorero Inyamibwa ryashinzwe mu 1998 bakaba kuva muri 2009 baratangiye gutegura igitaramo kizwi nk’Inkera I Rwanda, uyu mwaka wa 2018 bateguye igitaramo gihuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze babonye izuba.

 Kuri iyi nshuro bateguye umukino bise ‘Rwimitana’ umukino bavuga ko udasanzwe ukurikije n’indi mikino yose yagiye ikinwa.

Tuganira na Landry umwe mu bayobozi b’itorero Inyamibwa kuri muri iyi nkera, yavuze ko ari igitaramo bateguye neza  baza kugira amahirwe gihurirana n’isaburu yabo y’imyaka 20 akaba yemeza ko abantu bazanyurwa kandi bazabona byinshi byiza batigeze babona ahandi.

Yagize ati” ni gitaramo kibaye ku nshuro ya gatandatu twagiteguye neza cyane biba amahire ko gihuriranye n’imyaka 20 tumaze tubonye izuba icyo nakwizeza abantu n’uko bazaza bakareba  udushya ni twinshi, tubafitiye agaseke tugomba kubafungurira uriya umunsi, dufite abasore n’inkumi batarama bigatinda kandi abo bose bamaze ukwezi n’igice bitoza bazaze kare tubafungurire ako gaseke bamenye ibisobanuro bya  Rwimitana”.

Asoza yasabye abanyarwanda kuzaza kwihera ijisho ibyo batabonye kandi anashimira abamaze igihe babashyigikira mu bitaramo byose bagiye bakora by’Inkera I Rwanda mu myaka ya 2009,2012,2013,2015 ndetse na 2016.

Iki gitaramo Inkera I Rwanda giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018 muri Kigali culture Village ahazwi nka Camp Kigali kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro.

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

1 year ago | by Eachamps

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter