UGANDA: Filimi z'urukozasoni zigiye kuba amateka, abazireba bafatiwe mbarigo-eachamps.rw

UGANDA: Filimi z'urukozasoni zigiye kuba amateka, abazireba bafatiwe mbarigo

www.eachamps.rw

Abagenzuzi ba Internet mu gihugu cya Uganda bamaze gufunga imbuga zerekana filimi z’urukozasoni ku itegeko rya Komisiyo ishinzwe itumanaho mu gihugu cya Uganda UCC.

Byibuze imbuga 25 muri 27 mu gihugu cya Uganda ntizishoboka gufungurwa ukoresheje telefoni ngendanwa kereka uhinduye uburyo bw’itumanaho ugakoresha ubutazwi aribyo bita VPN.

Imbuga nka Xvideos, Pornhub ndetse na Youporn nizo mbuga mu gihugu cya Uganda zasurwaga cyane kuruta izindi, kubera ko muri Uganda ngo gusura izi mbuga byari ubuntu kandi byasaga nkibitera ikibazo abayobozi ba Uganda.

Uhagarariye akanama ko kurwanya abakoresha imbuga zerekana filimi z’urukozasani Dr Annette Kezzabu yavuze ko bazakomeza kurwana n’iki kibazo yagize ati” dufite ikipe twashinze ibi bintu kandi iri gukora neza turashaka ko izi mbuga zigisha ibikozasoni zicika muri Uganda ndabizi hari abazagerageza gufungura izindi ariko ndabizeza ko atari ikintu kije rimwe gusa ni bintu bizahoraho tuzajya tuzifunga.”

Mu kwezi kwa karindwi Godfrey Mutabazi, uhagarariye komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda yari yandikiye ibigo bishinzwe gutanga serivisi z’itumanaho gukurikirana ndetse no gushyiraho uburyo bwo kutemerera abantu gukoresha serivisi zabo bareba ndetse banatunga filimi z’urukozasoni.

Itegeko rya Uganda mu gika cyaryo cya 13 kivuga ku byerekeranye urukozasoni ryasohotse mu 2014 rivuga ko umuntu wese ufashwe asakaza, agurisha, agura cyangwa yamamaza amashusho y’urukozasoni ahanishwa miliyoni 10 z’amashilingi cyangwa agafungwa imyaka itarenze 10.

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(7):

Florence 1 mounth 1 month ago

Yewe ndumiwe pe! Gusa bazihagarike abazikora barebe ibihano bibakwiriye kuko sibyiza!

reply(0)

Robby Felix 3 months ago

HirnrnOur content writer has written over a hundred sex toy guides for our website, but unfortunately, after the rebranding and a change in strategy, we can no longer use these articles on our site.rnrnWe do not want to let such excellent work to go to waste so we are sending you the articles for publication on your blog (and some good "content food").rnrnI have saved all the articles along with some very nice images our graphics designer prepared inside our G-Drive: https://drive.google.com/drive/folders/1L_DEeOQfNu3upAouHuTb-LIAVusFrauU?usp=sharingrnrnI would be grateful if you could give us some credit for each article by mentioning https://peachesandscreams.co.uk/rnrnThank you very much guys and well done on such an article bonanza!rnrnCheers

reply(0)

jean 3 months ago

Is Irashaje kabisa niyendikumva babica kuko sibyiza

reply(0)

m p 5 months ago

ntibyashoboka kereka bababujije gutunga smartphones kuko izo mbuga usanga arizo zikorera amafr menshi no kuri whatsapp bazoherezanya (nugusenga satani yarahagurutse

reply(0)

Kwizera 6 months ago

Kereka No Murwanda Bigezweho Kuko Murubyiruko Twajwemo Pe! No Murwanda Babishyiremo Imbara Nyinshi Murakoze!

reply(0)

cyiza danny 6 months ago

sha flim zuruko zaso ni, nukuzi, ca, kbs

reply(0)

person1 6 months ago

Bazajya baza mu Rwanda bazimanure nyine 😀

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter