Video- Uwahoze ari umukunzi wa Miss Rwanda yemeje ko Miss Josiane akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi-eachamps.rw

Video- Uwahoze ari umukunzi wa Miss Rwanda yemeje ko Miss Josiane akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi

www.eachamps.rw

 Umuhanzi ukizamuka Bahoza Danny uzwi nka Danny B avuga ko yakundanye na Miss Iradukunda Liliane ariko bakaza gutandukanywa n’uko yaburiye irengero rya Miss Iradukunda Liliane, yabonye ifoto ya Miss Mwiseneza Josiane araseka aratembagara avuga ko nta kindi akwiye uretse ikamba rya nyampinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Bahoza Danny ni umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya, avuga ko yiteze gukora byinshi ku muziki wo mu Rwanda cyane cyane yita mu gukora indirimbo zizajya ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati” naje mu Rwanda ngo mbanze ndebe uko bakora ndasubira muri Kenya vuba kuko niho mba ubundi nkomeze akazi kange nizeye ko uyu mwaka nzakora byinshi byiza bitandukanye muzabibona”.

Uyu Danny B kandi avuga ko yakundanye na Miss Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, mu buryo  adashaka kubivugaho cyane Danny B  avuga vahuriye kuri murandasi’internet’ bagakundana mu gihe kingana n’umwaka wose maza aza kumubura.

Danny B mu kiganiro na Eachamps yumvikana nk’ufite intimba yo kuba yarabuze uyu mukobwa yari yarahaye umutima we.

Yagize ati” twahuye gutyo nyine nawe urabyumva dukundana umwaka wose, twabonanye rimwe ubwo nari naje mu Rwanda gusuhuza Mama wacu uba muri USA kuva icyo gihe kugeza ubu simuheruka”.

Danny yemeza ko akumbura cyane uwari umukunzi we cyane cyane uburyo yamwitagaho amuvugisha, ngo yasaga nkumwiyegereza cyane, ariko aboneraho n’umwanya wo kumwibutsa ko kumenyekana bidatuma wibagirwa inshuti n’ubwo kuri we ngo ntacyo bimubwiye.

Ati” buriya ntago kumenyekana bikugira umuntu urenze nange rero yanyeretse ko arenze ndamwihorera ngo kuko ngo amaboko atareshya  ntaramukanya”.

Mu gihe gihe habura iminsi mike ngo hatorwe nyampinga w’u Rwanda wa 2019 usimbura Miss Iradukunda Liliane, izina ririmo kugarukwaho cyane ni Mwiseneza Josiane gusa Danny B yavuze ko atazi uyu mukobwa ndetse asaba umunyamakuru wa Eachamps kumwereka ifoto ye, akiyikubita amaso yasetse cyane  maze avuga ko atazi uyu mukobwa ndetse ko atanakwiriye kuba Nyampinga w’u Rwanda cyokora ngo akwiriye kuba Nyampinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati” uyu niwe uri kwiyamamaza se? ahahahahaha!!!! Ubwo se ari guhatana n’abahe bakobwa? Kereka niba ari miss w’ubuhinzi n’ubworozi ibyo mwabimuha”.

Kugeza ubu uyu musore wakundanye na miss Iradukunda Liliane amaze gushyira indirimbo 3 hanze iyizwi cyane inafite amashusho ni iyitwa Step by Step  yakoreye mu gihugu cya Kenya.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Lilinane

Danny B wakundanye na Liliane ataraba Miss Rwanda

Reba hano ikiganiro kirambuye Danny B yagiranye na Eachamps

 

1 year ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter