AMAFOTO: Si banga K8 Kavuyo ari I Kigali mu ibanga rikomeye-eachamps.rw

AMAFOTO: Si banga K8 Kavuyo ari I Kigali mu ibanga rikomeye

www.eachamps.rw

Muhire William wamamaye nka K8 Kavuyo umwe mu baraperi bakomeye bamenyekanye muri muzika y'u Rwanda, umaze iminsi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kubarizwa mu Rwanda mu ibanga rikomeye cyane aho atarimo gusohoka iwabo.

 Amakuru Eachamps ifitiye gihamya ni uko uyu muraperi ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 aho yaje gusura umuryango we akaba ari kubarizwa iwabo mu rugo ku Kicukiro.

Urugendo rw'uyu muraperi rwagizwe ibanga rikomeye cyane ko urebye ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha nta na hamwe hagaragaza ko yaje mu Rwanda.

Mu minsi ishize havuzwe ko hari ikirego K8 yarezwemo gukoresha ijwi ry'umusaza Mupenzi Antoine ndetse uyu musaza akaba yaratsinze urubanza ategereje kwishyurwa.biravugwa ko uyu musaza nyuma yo kumenya amakuru ko uyu muraperi ari mu Rwanda agiye gukomeza ikirego.

Byitezwe ko uyu muraperi naramuka yigaragaje I Kigali aziyerekana ashyira hanze indirimbo ye yise Takaramo aherutse gutangaza ko yarangije gukora igisigaye ari gushyirwa hanze.

K8 Kavuyo yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi nka Alhamdulilah, Afande ndetse n’izindi nyinshi zirimo iyo aheruka gusohora yitwa Kunja Ngumi.

1 year ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter