AMAFOTO- Abanyuma bazaba abambere Nimwiza Meghan yegukanye Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane ntiyaboneka muri 5 ba mbere-eachamps.rw

AMAFOTO- Abanyuma bazaba abambere Nimwiza Meghan yegukanye Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane ntiyaboneka muri 5 ba mbere

www.eachamps.rw

Ni irushanwa ryari rikurikiwe n’abatari bake kuva ryatangira kugeza ubu Miss Rwanda 2019 abenshi bari bategereje kureba umukobwa Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose muri iri rushanwa niba aza kwegukana ikamba birangira utarigeze uvugwa na rimwe Nimwiza Meghan ahigitse abandi bakobwa bose yegukana Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

 Nimwwiza Meghan yiyamamarije mu mugi wa Kigali yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu birori byabereye I Rusororo mu Ntare Conference Arena.

Miss Mwiseneza Josiane wari wavugishije benshi iri rushanwa rijya gutangira kubera inkuru ye itangaje yo kujya kwiyamamaza n’amaguru ndetse akageraho anasitara ariko agakomeza urugendo rwe byatumye abona abakunzi batari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nk’umukobwa wigiriye ikizere akitanga uko yifite.

Umugereranyije n’uwatowe Miss Nimwiza Meghan wahita wumva itandukaniro cyane kuko mu majwi umwe yabaga ari uwambere undi ari uwanyuma Nimwiza Meghan ntiyigeze avugwa cyane mu itangazamakuru nk’abandi bakobwa cyane ko byageze no ku munsi wa nyuma Mwiseneza Josiane afite amajwi 71,241 mu gihe Nimwiza Meghan yari afite amajwi 1973 ibi ni nabyo byatumye Mwiseneza Josiane yegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane cyangwa Miss Popularity 2019.

Muyandi makamba yatanzwe Uwihiriwe  Casmir Yasipi yatorewe kuba Igisonga cya mbere yegukana igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda 1,000,000FRW, naho Uwase Sangwa Odile aba igisonga cya kabiri anahabwa amafaranga ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 arahabwa amasezerano na Cogebank itera inkunga iri rushanwa azajye ahembwa 800,00Frw  ndetse n’imodoka.

Nimwiza Meghan abaye Nyampimga w’u Rwanda wa 8 kuva mu 2009 iri rushanwa ryongewe kubaho.

Ibyishimo byari byose kuri Meghan

Mu majwi ho yari uwanyuma hose

Agihamagarwa ntibyamvuga no kugenda byamunaniye

Imodoka ya Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan 

Mwiseneza Josiane yahawe ikamba ry'uwakunzwe cyane 

Uwahirwe Yasipi Casmir igisonga cya mbere

Uwase Sangwa Odile igisonga cya kabiri

1 year ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter