P Fla intandaro yatumye The Hero asohoka muri Label Guerri da’s-eachamps.rw

P Fla intandaro yatumye The Hero asohoka muri Label Guerri da’s

www.eachamps.rw

Niyomugabo Pacific uzwi nka The Hero amaze kumenyekana muri muzika nyarwanda nk’umuhanzi ukizamuka yatangaje byinshi ku rugendo rwe rwa Muzika ndetse anahishura ko icyatumye atandukana n’inzu itunganya umuziki ya Guerri da’s ari uko  yabonaga batamwitaho mu muziki we kandi aribyo bumvikanye ndetse anabona baninjijemo P Fla ahitamo gusohoka.

The Hero yamenyekanye mu ndirimbo Romantic afatanyije na Bull Dogg n’indirimbo avuga ko yamugiriye akamaro kenshi ndetse bikamutera imbaraga zo gukomeza gukora biruseho, akaba yarabarizwaga mu nzu itunganya umuziki wa Guerri da's.

Aganira na Eachamps The Hero yavuze ko impamvu yatumye ava mu nzu ifasha abahanzi ya Guerri da’s ari uko batubaharizaga inshingano zabo kandi yaraje mu muziki abakeneyeho ubufasha.

Yagize ati” mu minsi ishize narimfite Label ariko ubu ntayo, impamvu nuko muri Guerri da’s nakoreraga batubahirije amasezerano twagiranye mpitamo kubireka kuko ntiwakorera ahantu batagufasha ibyo bakwemereye, ikindi kandi narimbonye haje umuhanzi ufite izina rirenze iryange urumva nari gutsikamirwa”.

The Hero kandi yemeza ko afite ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2019 aho azibanda cyane mu gukorana n’abandi ndetse no gukora amashusho y’indirimbo ze aho aheruka gushyira hanze iyitwa Cheers.

Reba ikiganiro twagiranye na The Hero

;

1 year ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter