Nelly Kelba witeguye gukora ibitangaza uyu mwaka yashyize indirimbo nshya hanze ifite n’amashusho-eachamps.rw

Nelly Kelba witeguye gukora ibitangaza uyu mwaka yashyize indirimbo nshya hanze ifite n’amashusho

www.eachamps.rw

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda Dusingizimana Clebert Nelly uzwi nka Nelly Kelba yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ijana ku ijana’ ifite n’amashusho aho yemeza ko uyu mwaka agiye gukora cyane izina rye rikazamuka.

Nelly Kelba ni umusore wari usanzwe ukora Karaoke cyangwa kwigana indirimbo z’abandi mu bukwe ndetse n’ahandi hatandukanye, umwaka ushize wa 2018 nibwo yinjiye mu muziki nk’uwabigize umwuga anamenyekana mu ndirimbo yise Uzaperereze.

Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya Ijana ku ijana mu majwi n’amashusho yiganjemo amagambo y’urukundo rwinshi

Aganira na Eachamps yavuze ko afite intego nyinshi muri uyu mwaka kandi yiteguye gukora cyane izina rye rikagera aho rigera hafatika.

Yagize ati” iyi ni ndirimbo yange nshya nasohoye ifite n’amashusho niteguye gukora cyane uyu mwaka nange izina ryange rikazamuka rikagira aho rigera”

Nelly Kelba kugeza ubu afite indirimbo 3 harimo n’iyingiyi nshya yasohoreye amashusho.

Reba amashusho y'indirimbo Ijana ku ijana ya Neely Kelba

4 months ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(1):

edmond 1 week ago

komeza ntucike intege

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter