Airtel yifatanyije n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa Autism mu kubumenyekanisha-eachamps.rw

Airtel yifatanyije n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa Autism mu kubumenyekanisha

www.eachamps.rw

Sosite y’itumanaho, Airtel Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’Umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite ibibazo byo mu mutwe (Autisme), bwo kumenyekanisha iki kibazo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iki kigo zikurikirwa n’abasaga miliyoni enye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mata 2019, ari nawo wari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ikibazo cya Autism  n’ubukangurambaga bwacyo , inyubako ya Kigali Convention Centre, yatse ubururu mu rwego rwo kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Airtel Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’abafite ubumuga bwa Autism mu bukangurambaga bugamije kubumenyekanisha no kubusobanukirwa.

Umuyobozi wa Airtel, Andry Heninstoa Ratsimbaston, yavuze ko bifuje gufatanya mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ubumuga bwa Autism kuko abantu batarabisobanukirwa.

Ati “Dukorana n’abantu bose , kugira ngo rero twuzuze inshingano zacu twemeye gukorana n’uyu muryango. Icyo twese tuzi ni uko kugira ngo duhangane n’ubumuga bwa Autism ni ukubumenyekanisha ngo abantu bamenye ko bubaho kuko ntabwo ari indwara ahubwo ni imimerere.”

Autisme, bamwe bavuga ko ari uburwayi ariko ubusanzwe ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana batangiye kugera mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko gusa benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.

Inzobere zemeza ko icyo kibazo kivukanwa, umwana agakurana imyitwarire itameze nk’iy’abandi, ku buryo biyobera ababyeyi be, abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyeyi b’abana bafite ibibazo bya Autisme, Mupenzi Egide, yavuze ko hateguwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ubumuga bwa Autisme kugira ngo abantu bamenye ko buriho kandi ababufite bakeneye kwitabwaho.

Kugeza ubu nta mibare y’abafite ibibazo bya Autisme itangazwa ariko nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango ngo mu Rwanda hari benshi bafite ubu bumuga cyane ko uyu muryango urimo abana barenga 200 bafite ibibazo bya Autisme.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Emmanuel Ndayisaba, yijeje abafite ubumuga bwa Autisme kubakorera ubuvugizi mu nzego bireba ndetse nabo bakaba babarurwa bagashyirwa mu byiciro by’abafite ubumuga.

Kigali Convetion Centre yatse ubururu nk'ikimenyetso cyo kwifatanya n'abandi ku isi hose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Autism

2 months ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter