KWIBUKA25: Nyuma y’imyaka 25 nibwo Eric Senderi amenye urupfu mama we yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-eachamps.rw

KWIBUKA25: Nyuma y’imyaka 25 nibwo Eric Senderi amenye urupfu mama we yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

www.eachamps.rw

Umuhanzi Eric Senderi International Hit yongeye kugira agahinda gakomeye nyuma yo kumenya urupfu rubi rw’agashinyaguro rwishwe nyina umubyara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 25 Eric Senderi n’umuryango we bongeye kubona amakuru y’umubyeyi wabo.

Inkovu za Senderi  zongeye kuba mbisi, yahawe amakuru mashya amusobanurirwa urupfu rubi nyina yishwe n’uburyo abagore b’interahamwe bamwambuye ibyo yari yambaye amaze gushiramo umwuka.

Senderi yari asanzwe azi ko nyina Mukaderevu Esperance yicanwe n’abandi Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyarubuye mu 1994. Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, Senderi ngo yahise ajya ku Kiliziya kureba umubiri w’umubyeyi we ariko arawubura atahana agahinda kugeza n’ubu yaragifite.

Yaje kwigira  inama yo gutwara itafari rya Kiliziya nk’urwibutso rw’ibyahabereye. Iri tafari ngo yarijyanye mu rugo ndetse ararigumana, kugeza ubu we n’umuryango we yari akiri mu rujijo rwo kumenya amakuru ku rupfu rw’umubyeyi wabo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mata 2019, ku Rwibutso rwa Nyarubuye bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashyingura mu cyubahiro abandi bantu 12 biciwe muri Komini Rukira.

Uwitwa Umungabiye Assouma yatanze ubuhamya bwateye benshi ikiniga, yavuze urupfu rubi interahamwe zishe abari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye barimo umubyeyi wa Senderi.

Yavuze ko yamubonye bamutemye avirirana cyane kandi ataka mu buryo bukomeye. Umubyeyi wa Senderi ngo yari afite bucura bwe mu gituza gusa we yahise apfa undi bamunogonora ku munsi wa kane.

Senderi yanditse kuri Instagram ubutumwa burebure bwuzuyemo agahinda, yagize ati “Mama uyu munsi nibwo menye neza amakuru y’uko bakwishe. Nari nzi neza ko wiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye. Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya bitumye menya ukuri neza nyuma y’imyaka 25.”

Yongeraho ati “Mama nogeye kugira agahinda, nari nzi ko bakwishe ugahita ufpa, ariko natunguwe ni uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka. Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na acide mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwa nyuma saa yine za mugitondo. Namenye neza ko bucura yari akuryamye mu gituza ariko we yahise afpa ako kanya. Namye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye bucyeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara.”

Senderi yavuze ko aremerewe cyane n’amakuru mashya mashya yahawe ku rupfu rwa nyina ndetse ngo yasubiye inyuma mu mutima.

Jenoside yabaye Senderi Hit yagiye muri Tanzania mu mugambi yari yatangiye wo kujya hanze y’igihugu gufatanya n’Inkotanyi kurwana urugamba rwo kubohora igihugu.

Yambutse umupaka ajya Tanzania mu minsi mike mbere y’uko Jenoside iba mu 1994, agarutse mu Rwanda yahawe amakuru ko umuryango we watsembwe n’interahamwe ku Kiliziya cya Nyarubuye aho wari wahungiye, aha haguye abandi batutsi babarirwa mu bihumbi.

Kiliziya ya Nyarubuye iherereye mu cyahoze ari Komini Rusumo ubu ni mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba ari naho Eric Senderi akomoka.

Ubutumwa bw'agahinda  Eric Senderi yanyujije kuri Instagram

3 months ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(2):

wizz ramathani 2 months ago

Ihangane kuko iyakuremye irakuzi kd uwomubyeye winzirakarangane imana imwakire

reply(0)

OKOED BENARD ALEX 3 months ago

I AS BENARD MY COMMENT IS SOME PLAYERS DO NOT MEET ENOUGH TRAINING HENCE NOT BEING FLEXIBLE

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter