Umukunzi wa Kimenyi Yves yaba ari we washyize amashusho ye ku ka rubanda yambaye ubusa? Icyo abivugaho-eachamps.rw

Umukunzi wa Kimenyi Yves yaba ari we washyize amashusho ye ku ka rubanda yambaye ubusa? Icyo abivugaho

www.eachamps.rw

Nyuma y’uko muri iki gitondo hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’umunyezamu wa APR FC ndetse n’Amavubi, Kimenyi Yves yambaye ubusa byatangiye guhwihwiswa ko umukunzi we Diddy d’Or yaba ari we wayashyize hanze dore ko ngo umubano waba bombi utari umeze neza, gusa we arabihakana avuga ko atabikora kandi ko nta n’ikibazo yari afitanye na Kimenyi bari bagikundana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amasusho y’umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves yambaye ubusa.

Bamwe bagiye babisobanura uko bashatse ko ngo yaba yabikoze ku bushake, cyangwa ari uwo yayoherereje amushyira hanze n’ibindi bitandukanye, gusa uko iyi video yaba yagiye hanze ntawurabasha kubimenya.

Benshi batangiye kugenda bahwihwisa ko umukobwa bakundanaga, Diane uzwi nka Diidy D’Or yaba ari wamushyize hanze bishingiye ku kuba aba bombi ngo bari bamaze iminsi batumvikana, gusa uyu mukobwa akaba yabiteye utwatsi avuga ko atakora amahano nkayo.

Nk’uko bigaragara mu butumwa yashyize kuri Status ye ya WhatsApp, Diddy yavuze ko ibyo bamubeshyera atabikoze ndetse ko atanabikora ko ahubwo nawe ari mu rujijo kimwe n’abandi bose.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko n’ubwo hari abavuga ko yari yaratandukanye na Kimenyi ataribyo kuko nta kibazo bari bafitanye ko bari bakiri mu rukundo.

Yagize ati” Muraho, mfashe uyu mwanya ngo nsobanure ibyo abantu bari kumvugaho ngo ni njye wasakaje amashusho ya Kimenyi Yves, si byo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ugushaka kumparabika. Benshi muri mwe uko mwabibonye ni ko nabibonye. Urujijo bamwe bafite ni rwo nanjye mfite kandi uko nteye ntabwo nagira umutima nk'uwo muri kunyambika. Abari kubivuga bashingira ko ngo twari twaratandukanye nyamara si byo pe kuko sinari natandukanye nawe. Abakomeje kumbeshyera murekere aho… Nta kindi nshaka kongeraho. Murakoze Imana ibarinde.”

Ubutumwa bwa Diddy D'Or

Kugeza ubu Kimenyi Yves nta kintu aratangaza kubyaye, ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumuvugisha ariko ntibyadukundira kuko telefoni ye njyendanwa atariri ku murongo.

Aba bombi bamaze iminsi mu buryohe bw'urukundo

2 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(9):

69320117 1 month ago

Ubwo Uwabikoz Aramuzi Kuko Ayo Mafoto Arazi Uwo Yayarungikiy

reply(0)

Musengamana CLEVER NZURI 1 month ago

Ntakundi niyihanganernbibaho mubuzima

reply(0)

aimable 1 month ago

ikigaragara cyo nyir'ubwite azi neza uwabikoze kuko ntakuntu yayoberwa umuntu wamufashe ayo ma4to cg yayifashe bari kumwe. murakoze

reply(0)

K 1 month ago

Mbona na kimenyi nae yarabigizemo uruhare, ni gute umuntu w'umugabo yicamera akohereza kdi aziko biteye isoni?

reply(0)

Ashiraf 2 months ago

Bajye birengera ingaruka kuko nanyiri ubwite nubwo atari Yves wayishiriye hanze ariko yagize uruhare mu ifatwa ryayo mashusho nahame hamwe ahubwo asabe imbabazi Comminote Nyarwanda!!

reply(0)

Siméon harerimana 2 months ago

NIVYO

reply(0)

charly 2 months ago

ibi ntago byakagombye p uwayashyize hanze c we yungutse iki kweri ? ahubwo azingo yamusebeje ariko biravugwa 1 week gusa ubundi abantu bahite babica amazi rwose Kimenyi ihangane uwabikoz wese nawe nta bwenge agira p

reply(0)

Niyonshuti Evode 2 months ago

Birasekeje Kbx

reply(0)

Niyonshuti Evode 2 months ago

Birasekeje Kbx

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter