Rayon Sports yashyiriweho akabakaba miliyoni 9 nitsinda APR FC, yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma [AMAFOTO]-eachamps.rw

Rayon Sports yashyiriweho akabakaba miliyoni 9 nitsinda APR FC, yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma [AMAFOTO]

www.eachamps.rw

Harabura amasaha atageze kuri 48 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba Rayon Sports na APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19, Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma aho nta kibazo cy’imvune ifite abakinnyi bose barahari bakaba bashyiriweho akabakaba miliyoni 9 nibaramuka batsinze uyu mukino.

Iyi myitozo yabaye uyu munsi ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe saa 15:30’ mu Nzove, yayobowe n’umutoza mukuru Robertinho.

Ni myitozo yibanze mu guhererekanya umupira bawutindana no gushyira igitutu kuwo bahanganye mu gihe aba ari we ufite umupira.

Iyi myitozo kandi habayeho igice cyo gukina batera mu izamu aho ba myugariro na bakina hagati bitezwe kuzabanza mu kibuga bari bahanganye na ba rutahizamu bazaba bashakira iyi kipe ibitego.

Mu myitozo y’uyu byagaragaye ko rutahizamu Da Silva w’umunya Brazil ashabora kutazifashishwa kuri uyu mukino kuko igice kinini cy’imyitozo yakimaze hanze, abanyamahanga batatu bashobora kuzifashishwa ni Kakule Mugheni Fabrice, Donkor Prosper na Sarpong.

Nyuma y’iyi myitozo habayeho inama nto yahuje abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho banabemereye agahimbazamusyi gatubutse aho  bashyiriweho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 8 ibihimbi magana 9 mirongo 50(8950000frw) aho buri mukinyi azatwara ibihumbi 358000.

Aya mafaranga yatanzwe harimo miliyoni  2 n’ibihumbi 500 ikipe yashyizeho(ibihumbi 100 kuri buri mukinnyi) nk’agahimbazamusyi.

MK Card nayo yatanze ibihumbi 100 kuri buri mukinnyi

Fan Base ya Rayon Sports yatanze miliyoni n’igice

Blue Winners Fan Club yatanze ibihumbi 700

Thadeo wo muri Blue Family yemeye kuzishyura aba bakinnyi nibaramuka batsinze aho buri gitego azacyishyura ibihumbi 50 kuri buri mukinnyi(niyo batsinda 5-4 azashyira buri gitego cya Rayon Sports ibihumbi 50).

Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Ruhamyambuga nawe yashyizeho miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyezamu Mazimpaka yiteguriye urugamba

Sarpong zabaayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports

Manzi Thierry(4) na Ulimwengu Jules bahanganiye umupira

Manishimwe Djabel ashobora kutabanza mu kibuga

Donkor Prosper mu kibuiga hagati ashobora kuzaba afatanya na Kakule na Sefu

Umutoza Robertinho niwe wayoboye imyitozo

Inyogiosho nyshya ya Manzi Thierry

Niyonzima Olivier Sefu

Ange Mutsinzi Jimmy

Ndimbati wo muri Papa Sava yari yaje gushyigikira aba basore

4 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(2):

irakoze jules 3 months ago

rayon sport. Kirehe fan club tubarirninyuma

reply(0)

irakozr jules 4 months ago

kirehe fanclub rntubari inyuma

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter