Tecno yashyize hanze Telephone nshya “Spark 3”, Inatangaza irushanwa ry’impano ifatanyije na The Mane-eachamps.rw

Tecno yashyize hanze Telephone nshya “Spark 3”, Inatangaza irushanwa ry’impano ifatanyije na The Mane

www.eachamps.rw

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, gifatanyije n’inzu isanzwe ihagararira inyungu z’abahanzi, The Mane na Tecno bateguye irushanwa ryiswe “Spark Your Talent”, rizahemba abanyempano agera ku mafaranga Miliyoni imwe y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2019 nibwo Tecno yashyize hanze telephone nshya ya Tecno Spark 3 ndetse na Tecno Spark 3 Pro zombi zihuriye mu ikoranabuhanga ridasanzwe kandi rishya rya Android 9, bahise baboneraho umwanya wo gutangaza irushanwa ry’impano bateguye bafatanyije na The Mane

Iri rushanwa “Spark Your Talent” rizatangizwa ku mugaragaro ku itariki 01 Gicurasi 2019, abanyempano batangire guhatana. abanyamahirwe bazatangazwa kuya 29 Kamena 2019, ahembwe Miliyoni imwe ku mpano izaba yatsinze mu byiciro bitandukanye  anasinye amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka na The Mane.  

Rwema Denis waruhagarariye The Mane muri uyu muhango Yagize ati “The Mane isanzwe iri mu kibuga cy’imyidagaduro na Tecno ni kompanyi ikomeye twaraganiriye tubagezaho umushinga tubasaba ko byajyanishwa n’iyi ‘project’ bitangirire icyarimwe. Ni ibintu bitari ibyo kuvuga ngo waje ukoze iki? Ahubwo uzaze uhangane tugere ‘final’ tugihitemo umuntu uzatsinda tumuhereze Miliyoni imwe (1, 000, 000 Frw).”

Muri iri rushanwa “Spark Your Talent” nta mpano ni imwe ihejwe, icyo waba uzi gukora cyose uhawe ikaze. Ushaka guhatana asabwa kwifata amashusho y’amasegonda 30’ hanyuma akayashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha, agasaba abamukurikira gukora “Likes”, “Comments”, “Share”…

Aya mashusho y’amasegonda 30’ azaba agaragaza impano uhatana afite azayasangiza imbuga nkoranyambaga za Tecno na The Mane yifashishije Hashtag #SparkYourTalent, #TecnoSpark #TheMane.

Buri wese uhatanye muri iri rushanwa “SparkYourTalent” azajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho azajya abonwa n’ababiteguye.

Nyuma bazahitamo abagera kuri 30 bakurwemo abantu 10 ari nabo bazagera kuri ‘final’, aba bazakurwamo umuntu umwe uzahabwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu, Tecno Mobile yamaze gushyira ku isoko, Tecno Spark 3 igura amafaranga 98,000 Frw. Ni mu gihe Tecno Spark 3 Pro igura amafaranga ibihumbi 10, 5000 Frw.

Rwema Denis asobanura uko irushanwa rizagenda

3 months ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(2):

Uwimana Elie 2 months ago

Nibyiza turikumwe bavanda turabakunda cyane.

reply(0)

Rahayiroyi 3 months ago

Nonese nkaba dafitite izo telefone bo babibona gute munsobanurire nange mfite impano zapfukiranwe nubukine murakoze mudukorere ubuvugizi maze natwe twisange

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter