AMAFOTO: Igitego cya Sarpong cyo ku munota wa nyuma gihesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya APR FC-eachamps.rw

AMAFOTO: Igitego cya Sarpong cyo ku munota wa nyuma gihesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya APR FC

www.eachamps.rw

Igitego cya Sarpong cyo ku munota wa nyuma gihesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya APR FC mu mukino nw’umunsi wa 23 wa shampiyona bituma igaruka mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona isigaje imikino 7 ngo irangire.

Ni umukino amakipe yagiye gukina APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 48.

APR FC yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze ishyiremo intera y’amanota 9 mu gihe Rayon Sports yashakaga kuwutsinda igashyira igitutu kuri APR FC mu rugamba rw’igikombe.

APR FC yatangiye igice cya mbere isatira cyane ubona ko ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda inabona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro iragorana.

Hakizimana Muhadjiri wagoye cyane Rayon Sports muri iki gice cya mbere dore ko yakoreweho amakosa menshi harimo ni ryatumye Sefu ahabwa ikarita y’umuhondo aba yabonye igitego cya APR FC hakiri kare ariko awuteye mu izamu Mazimpaka awukuramo.

Rayon Sports nayo yasatiriye ndetse igenda inakoresha amakosa menshi abakinnyi ba APR FCC hafi n’urubuga rwa mahina aho babonye kufura zigera kuri 5 ariko ntibazibyanza umusaruro mu gice cya mbere.

Uretse Sefu wabonye ikarita y’umuhondo ku ruhande rwa Rayon Sports na Savio yayibonye nyuma y’ikosa yakoreye Sefu.

Muri rusange igice cya mbere n’ubwo amakipe yagerageje gusatirana ariko ntiyabonye amahirwe menshi maze bajya kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gusatirana ashaka ibitego ariko bibanza kwanga ari nako amakipe yombi yagiye akora impinduka.

Rayon Sports yakuyemo Donkor hinjiramo Djabel ari nako IradukundaEric Radu yavuyemo hakinjiramo Mugisa Gilbert wanakoreweho ikosa ryavuyemo igitego.

Ku ruande rwa APR FC Lague yahaye umwanya Nshuti Innocent, Ally awuha Amran ari nako Savio yavuye mu kibuga yavunitse agasimburwa na Buteera Andrew.

Izi mpinduka zagize akamaro ku ruhande rw'umutoza Robertinho kuko ku munota wa 92 yabonye penaliti ku ikosa Mangwende yakoreye kuri Mugisha Gilbert yinjizwa neza na Sarpong umukino urangira ari 1-0.

Nyuma  yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 51 mu gihe APR FC ikiyoboye n’amanota 54.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Sarpong niwe ubaye itandukaniro kuri uyu mukino

Abafana ba APR FC bari benshi

Na bafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi

Jules Ulimwengu ntiyorohewe n'ubwugarizi bwa APR FC

Herve Rugwiro yumvana imbaraga na Sarpong

Bishimira igitego cya Sapong

4 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(6):

James 1 month ago

Rayor nihatari,dukeney first possition,ni jamer from kl'a uganda

reply(0)

Biziyaremye Emmanuel 3 months ago

KBC nineza Kwer kwer R

reply(0)

RASH MONEY JI BUKURU JEREMI 4 months ago

RAYON SPORT NIKIPE YAVUKIYEMOIMANAIRINYANZA RAYON SPORT 1 APR 0000

reply(0)

Yaka 4 months ago

Vive Gikundiro. Pfura mukara gikona!!!!!!

reply(0)

Vincent 4 months ago

#APR FC ntaho tuzajya tuzahora tubarimbere apr oyee!

reply(0)

Franck 4 months ago

RAYON SPORTS Oyeee.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter