Intambara y’amagambo: Riderman yagize icyo avuga kuri Jay Polly, Neg G, M Izzo nawe ntiyaripfana aramusubiza-eachamps.rw

Intambara y’amagambo: Riderman yagize icyo avuga kuri Jay Polly, Neg G, M Izzo nawe ntiyaripfana aramusubiza

www.eachamps.rw

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muzika nka Riderman, yavuze ku nshuti avuga ko yaretse kubera umurongo mubi yabonaga zifite udahwanye n’ibyo we yifuzaga kugeraho mu buzima, anakomoza kuri Jay Polly wavuze ko yamusize ku rugo  mu gihe yari afunzwe.

Riderman ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda kandi babirambyemo, yinjiye mu muziki ahereye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

Nyumay’ igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyaberaga I Rubavu, Riderman yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bamwe barimo M-Izzo ndetse na Neg G The General babanye igihe kinini akaza kwitandukanye nabo kubera imico yabonaga idahuye n’uburyo ashaka gutwaramo ubuzima bwe.

Yabanje kubazwa icyo yavuga ku kuba Neg G ari kugororerwa Iwawa, undi mu gusubiza ati “Umuntu asarura icyo yahinze ntabwo ari njye wabivuze ni abantu babivuze, nibyo navugaga n’ubundi ushobora kugendana n’umuntu ejo akagushyira mu bintu nawe ukazisanga uri muri ibyo bintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hari byinshi ntavuga nkwiye kugumana mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko yabanye n’abantu bafite imyitwarire idahwitse bikamugiraho ingaruka agafata icyemezo cyo kurekana nabo.

Ati “Nabanye n’abantu bafite imyitwarire mibi, nanjye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bingiraho ingaruka ngera aho mfata icyemezo cyo kuva kuri izo nshuti nkajya kure y’ibyo bintu.”

Yabajijwe niba yaba azi iby’ubukwe bwa M-Izzo bagendanye igihe kinini bagatandukana bashinjanya amarozi, avuga ko ntabwo azi batanaherukana. Avuga ko ari amahitamo yagize.

Ati “Ibyo kuba M-Izzo ari gutegura ubukwe byo ntabyo nzi. Duheruka kuvugana nko mu myaka itanu ishize niryo zina ntabwo nari mperutse kuryumva nta nimero ye nkigira ntabwo ari umujinya ahubwo ni amahitamo. Iyo ubanye n’umuntu ukamubonamo gahunda mbi uramureka. Umuntu mubana iyo ubonye akujyana mu nzira mbi uramureka ugakomeza iyawe nawe agafata iye. Buri wese agira umurongo agenderamo, njye iyo nsanze tudahuje ndakureka.

Ku murongo wa telephone M-Izo utashatse kugira byinshi adutangariza kuri iki kibazo yagize ati” niba hari umuntu wampemukiye ni Riderman, ese kuki afata umwanya wo kumvuga kandi ngwee ntamuvuze kuki akinyirukaho amvuga yandetse nkikomereza ubuzima bwange nawe agakomeza ubwe ko ntaho nge nawe tugihurira? Nge sinshaka kumuvugaho ibyo twapfuye arabizi kandi naramuretse nandeke rero abanze yige iyo discipline ari kwigisha abandi.”

M-izo iyo umubajije impamvu nyamukuru ituma atagishaka kuvugana na Riderman abica ku ruhande ntashake kwerura neza ikibazo bafitanye gusa amakuru dukura mu nshuti ze zahafi bavuga ko aba bagabo bombi bapfa amafaranga Riderman yagombaga guha M-izo ariko nyuma ntayamuhe.

 Riderman kandi abajijwe ku bya Jay Polly uherutse kuvuga ko igihe yari afunze Riderman yasigaye ku rugo neza, uyu muraperi yabanje akubita agatwenge avuga ko Jay Polly yamusanze mu gakino bityo atari akwiriye kuvuga atyo.

Ati “Niko yabivuze ariko natangiye umuziki mbere y’uko aza, none se namusigarariragaho atari yanaza? Nakoze umuziki mbere y’uko ahagera rero sinkora kuko adahari. Urwo rugo avuga ko nasigayeho nakoze ataranarugeramo atanazi ibyarwo.”

Riderman ni umwe mu baraperi bubatse izina rikomeya mu Rwanda ndetse aheruka no kwegukana igikombe mu Salax awards ku nshuro yayo ya Karindwi nk’umuraperi wahize abandi.

Riderman na M-Izo bari inshuti magara

2 weeks ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(2):

jean louis 1 day ago

birarenze kbx

reply(0)

Ntakirutimana FRANCOISUzwi Kwizina Rya NAPOLEON 2 weeks ago

Rider,jay Ndetse Nawe Neg-G Muri Kudusebya,murapfa Ubusa,abant Bakuze Kwel Ngo Amarozi?Murimo Kwandika Amateka Mabi,ngaho Nimwiyunge Turabakunda,kandi Muzadusure Hano Huye-Butare

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter