Chameleone yibutse igihe yabaga mu Rwanda ubuzima butaramubera ubwiza-eachamps.rw

Chameleone yibutse igihe yabaga mu Rwanda ubuzima butaramubera ubwiza

www.eachamps.rw

Joseph Mayanja ukoresha Dr Jose Chameleone  mu muziki ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bubashywe muri Uganda, mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba na Afurika muri rusange.

N’ubwo abaririrwa mu bahanzi bakize muri Afurika, uyu mugabo yahoze mu buzima bubi nyuma Imana imutunga inkoni yicarana n’abakomeye abikesha ijwi rye.

Mu kugaragaza ko yahoze mu cyiciro cy’abaciriritse, Chameleone yashyize ifoto kuri Instagram yafatiwe i Kigali mu gace ka Kacyiru mu 1998.

Agaragara yambaye ingofero y’ubudodo y’umukara, ikote ry’uruhu ry’umukara n’ipantalo y’umutuku akandagije ikirenge kimwe mu ntebe yegamirwa yari yicayemo, imbere ye hari umwana uri kumuha fanta ya orange.

Yavuze ko icyo gihe ko yasengaga akanigirira icyizere cyamwumvishaga ko umunsi umwe, ubuzima buzahinduka.

Abazi Chameleone aba mu Rwanda ngo icyo gihe mu 1998 yari umukanishi w’imodoka muri Kacyiru ahazwi nko kuri Minisiteri, naho mu ijoro yajyaga gucuranga mu kabyiniro ka Cadillac kabicaga bigacika icyo gihe.

Iby’umuziki yari ataribyinjiramo nk’umunyamwuga. Mu 2000 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Mbegaya akomereza kuri Mambo Bado, Mama Mia, Njo Karibu n’izindi zatumye amenyekana cyane mu Karere.

Ubu yatangiye urugendo rwo kuzahatana mu matora y’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala ateganyijwe kuba mu 2021.

1 month ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter