Junior Giti yikuye mu bihembo bya Made in Rwanda Awards 2019-eachamps.rw

Junior Giti yikuye mu bihembo bya Made in Rwanda Awards 2019

www.eachamps.rw

Ibi bihembo biteguwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda bihurizwamo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro ndetse mu ngeri zose zitandukanye, Kuri ubu umwe mu bahatanaga witwa Junior Giti wari mu itsinda ry’abasobanura filime yamaze kwikuramo.

Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy’abasobanura filime hano mu Rwanda ari nacyo Junior Giti yari ahatanyemo na bagenzi be. Bitunguranye nyuma y’amasaha macye batangaje iby’ibi bihembo, Junior Giti yamaze gutangaza ko yikuye muri ibi bihembo.

Junior Giti atangaza ko yikuye ko muri ibi bihembo kubera impamvu nyuinshi zitandukanye zirimo kuba ibi bihembo biteguwe mu buryo yita ko budafututse ndetse nta n’umwanya babahaye ngo babashe kwitegura.

Yagize ati” ngwee nta mwanya mfite wo gusaba abantu ngo bantore, mfite akazi kenshi katanyemerera kujya muri ayo marushanwa, ndasaba abafana bange kutazata umwanya wabo bantora kuko nge simbirimo.”

Junior yavuze ko na mbere y'uko basohora ibyiciro bamuganirije akababwira uko yumva ibintu ariko akaza gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abahatana nyamara ibyo yasabye bitarubahirijwe. Ikindi cyatumye yikuramo kijyanye n’imitegurire mibi ni uko uburyo bwo gutora bashyizeho budahamye cyane ko urubuga batoreraho usanga rimwe rwavuyeho ubundi rukajyaho imibare yahindaguwe bityo ngo si ibintu abantu baba bakwiye kwirukira mu gihe ba nyirabyo batabishyize ku murongo.

Mu kiciro cy’abasobanuzi ba filime mu Rwanda ubu hasigayemo Rocky, Didier, Yakuza ndetse na Pique bahatanira igihembo cy'umusobanuzi mwiza mu Rwanda

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze kuri interineti guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. Ibi bihembo bizatangwa kuwa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center.  

 

1 week ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter