“Uwaguhitshamo kubyara Ama G the Black no kubyara P Fla wahitamo nde?” Ama G the Black abaza abanyamakuru, intambara irakomeje-eachamps.rw

“Uwaguhitshamo kubyara Ama G the Black no kubyara P Fla wahitamo nde?” Ama G the Black abaza abanyamakuru, intambara irakomeje

www.eachamps.rw

Mu minsi yashize P Fla yahaye gasopo Ama G, watangaje ko yihakanye Hip Hop amwibutsa ko atigeze akora Hip Hop na rimwe. Icyo gihe yabajijwe injyana yumva Am G The Black yaba akora, P Fla asubiza ko ashobora kuba ari Afro Zouk Pop kuko nta ndirimbo n’imwe yigeze akora ya Hip Hop.

Inkundura ya P Fla na Ama G yo yarakomeje kugeza ubwo, Ama G yasinyiye Sheki P Fla AMAG avuga ko ntakindi ashoboye usibye amagambo ahitamo kumwishyurira indirimbo y’amajwi n’amashusho muri studio ngo yerekane indirimbo areke amagambo. P Fla icyo gihe yanze izo sheki avuga ko amurenze.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Ama G yongeye gucana umuriro hagati ye na P Fla.

Ati “Uzumve n’ikiganiro cya Aline wahoze areberera inyungu ze (manager) yavuze ko yamuburaga mu bitaramo ari muzima none njye ndi kuboneka mu bitaramo binini nk’iki ndwaye. Ubundi reka mbabaze mwa banyamakuru mwe duhite tubirangiza, uri umubyeyi w’umugabo bakaguhitishamo kubyara Ama G cyangwa P Fla, wabyara nde? cyangwa reka tuvuge uri umukobwa ugiye gushaka umugabo bakaguhitishamo hagati yacu.”

Arongera ati “Rero abantu babona ukuri mvuye gukora Live ndwaye, umuntu ntarakora live na rimwe muzi njye izo nagiye nkora, noneho reka mbabaze icyoroshye ari njye na P Fla ninde wakoze live? Sinjye se ? kandi zirenze imwe. Ibyo ni ibintu biba bifitiwe ibisubizo.”

Ama G The Black yavuze ko impamvu yoherereje sheki P Fla ngo ajye gukora indirimbo ari uko yabonye uyu muraperi yaracitse intege agahitamo kumuha ubufasha kugira ngo abe yakongera kumvikana mu muziki.

Ati “Nabonye yaracitse intege mu gukora indirimbo nshaka kumufasha kuko nanjye hari igihe njya ncika intege abantu bakamfasha. Hari n’ibindi byabaye mutazi, ariko dukore umuziki.”

Ama G The Black ni umwe mu bahanzi bifashishijwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyabereye mu Karere ka Ngoma, yagiye ku rubyiniro ari ku miti kubera Malaria.

 

2 months ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(7):

nshimiye igatsibo mugacyiri 1 month ago

arikox am g naw kand aravuga azi nigih p ful amaz mur gerez njyew ah kubyar am g nabyar p ful nandirimbo am g yaririmb wenyine ngo ibe nziz cyerek ayifatanyij nund!!!

reply(0)

Didie 2 months ago

Please!!.

reply(0)

mr breezy 2 months ago

ndumva wowe amg wikina wagirango ni mbarage zawe gus cisha make wanjye kuko rugira yabishatse washiduka yanakwetse sibyose?

reply(0)

meticulous 2 months ago

mbega aba star bacu, mwese kimwe pe!

reply(0)

Umuntu 2 months ago

Umuntu

reply(0)

yvan 2 months ago

Am G nikigoryi basaza sinabyara ikintu kimez nkawe kbx

reply(0)

yvan 2 months ago

Am G nikigoryi basaza sinabyara ikintu kimez nkawe kbx

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter