Ibyamamare nka Louis Van Gaal, Ne-Yo, Tonny Adams Ndetse na Meddy bategerejwe mu birori byo kwita izina-eachamps.rw

Ibyamamare nka Louis Van Gaal, Ne-Yo, Tonny Adams Ndetse na Meddy bategerejwe mu birori byo kwita izina

www.eachamps.rw

Ibirori byo kwita izina abana b’ingagi biba buri mwaka, hagatumirwa ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose zitandukanye, uyu  mwaka Ngabo Medard uzwi nka Meddy azahurira ku rubyiniro na n’icyamamare muri Amerika Ne-Yo ku rubyiniro mu birori byo kwita izina abana b’ingagi.

Nkuko Belyse Kaliza abitangaza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko igitaramo cyo kwita izina cy'uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bindi byamamare byatumiwe harimo Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka FC Barcelona, Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Tonny Adams wakiniye Arsenal Fc mu gihe kinini ndetse akaba na kapiteni wayo mu gihe cy’imyaka 14, akaba n’inshuti magara ya Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Biteganyijwe ko umuhango wo kwita izina uzaba tariki 6 Nzeli 2019 aho bazita abana b’ingagi amazina bagera kuri 25. Hanyuma iki gitaramo kikaba tariki 7 Nzeri 2019.

Tonny Adams ategerejwe mu birori byo kwita izina

Louis Van Gaal ategerejwe mu Rwanda

 

1 month ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(1):

Léonard 1 month ago

Twebwe abakunzi ba muzika mugihe mutashizemwo the ben ariwe dukunda kandi aririmba gusumvya na meddy twumva habaye akarenganyo gusa ntakund, from Burundi.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter