AMAVUBI: Mashami yahamagaye 10 bakina hanze, Haruna Niyonzima agaruka mu ikipe y’igihugu-eachamps.rw

AMAVUBI: Mashami yahamagaye 10 bakina hanze, Haruna Niyonzima agaruka mu ikipe y’igihugu

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa Mbere umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha mu mukino w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, mu bahamagawe hongeye kugarukamo Haruna Niyonzima wari umaze iminsia adahamagarwa.

Abakinnyi 10 bakina hanze bahamagawe ni; Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Emery Bayisenge, Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere, Sibomana Patrick na Yannick Mukunzi

Mu bandi bakinnyi bahamagawe harimo Sugira Ernest wari umaze igihe mu mvune, Haruna Niyonzima wa AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu, wari umaze mikino 3 U Rwanda ruheruka gukina atagaragara.

Biteganyijwe ko imyitozo izatangira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kuri Stade Regional ya Kigali akaba ari na bwo bazatangira umwiherero aho uzabera Golden Tulip i Nyamata.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 5 Nzeri muri Seychelles mu gihe uwo kwishyura ari tariki ya 10 Nzeri mu Rwanda.

urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric na Iradukunda Eric

Abakina hagati: Buteera Andrew, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Abataha Izamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri, Mico Justin na Sugira Ernest

1 month ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(1):

benimana claude 1 month ago

amavubi akwiye kureka gukina igahatana

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter