GOSPEL: Umuhanzi Nabonibo arashima Imana ko aryamana n’abo bahuje igitsina (Umutinganyi)-eachamps.rw

GOSPEL: Umuhanzi Nabonibo arashima Imana ko aryamana n’abo bahuje igitsina (Umutinganyi)

www.eachamps.rw

Albert Nabonibo umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; yashize amanga avuga ko ashima Imana yamugize ‘umutinganyi’ .

Abaryamana bahuje ibitsina bakunze kwita ‘Abatinganyi’ ntabwo bakunze kubyemerera mu ruhame ahubwo abenshi babikora babigira ibanga ku buryo bukomeye.

Mu Rwanda abantu bavuga ko babikora wababarira ku mitwe y’intoki ariko ni ibintu bisigaye bikorwa cyane, ndetse benshi basigaye bashira amanga bakerura ari nacyo cyatumye uyu mugabo yirekura avuga igihe yabitangiriye ndetse ko anabyishimira.

Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 yabwiye ikinyamakuru cya Umugisha TV gikorera kuri murandasi, ko akiri mu mashuri abanza mu 1995 yari umwana utuje udasabana n’abandi atazi neza isi arimo.

Ageze mu mashuri yisumbuye akomeza guceceka ntiyakunda gusabana n’abandi ndetse ngo ntiyari yakamenye niba koko ari ‘umutinganyi’. Igihe kimwe yatangiye kwumva yifuje abasore bagenzi be.

Yiga mu mashuri yisumbuye yari umuririmbyi mwiza muri Korali wasomoga Bibiliya bigatinda. Yiyemerera ko hejuru yo gukorera Imana afite ubundi buzima bwe busanzwe ari naho benshi mu basore bigaga ku kigo kimwe bahuje ibitsina, ntiyibuka umubare wabo.

Ati “Cyane rwose! Sinavuga umubare ariko ni benshi.” Asoje amashuri yisumbuye yatangiye akazi [Atifuje kuvugaho] anemeza ko ari naho yahuriye na benshi mu basore yasanze ari abatinganyi bagirana ibihe byiza. 

Ngo icyo gihe nawe yumvise ko ari ‘umutinganyi’ byuzuye [Abivuga ashize amanga]. Yagize ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”

Ati “Ushobora kuba uri Pasiteri ukaba umutinganyi, ushobora kuba uri Padiri ukabikora ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Minisitiri, ubuzima bwawe ufite butandukanye nibyo ukora kuko ibyo dukora hari igihe tubikora kuko twabyigiye ariko ntaho bihuriye n’ubuzima bwacu.”

Ati “Niba niyumva nk’umugabo hari n’undi wiyumva nk’umugore dushobora kuryamana.”

Ku bijyanye n’uko ashobora kuba yakunda umukobwa ntacyo ashaka kubivugaho.

Guhura n’umusore bahuza igitsina si ikibazo kuri we kuko bashobora no kwandikira ku mbuga nkoranyambaga akamenya ko ari mugenzi we cyangwa se ngo bagahurira ahantu ‘hazwi’ basanzwe bahurira akamwishimira.

Reba ikiganiro cyose hano 

1 month ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(5):

dusabe 4 weeks ago

nukuri nanjye ndababaye ibibintu nugusebya imana

reply(0)

yves 1 month ago

Egokoo mbega urudayimoni rwishushanya ngo ruramya Imana puuuu uwiteka aragutamaje aragutoboye wishyize kukarubanda

reply(0)

siloamu 1 month ago

ukuntu twaririmbanye ahantu heshi kikajya kinyingingango nzagisure nkabura umwanya kubwakazi naho nibi kibamo ndababaye wasanga cyatumwe na nyabingi doreko inakomoka murucyiga nacyo nicya nyabishambi ya byumba mubyumve ndababaye

reply(0)

silomu 1 month ago

imana imbabarire ko namenyanye nikikintu

reply(0)

Kalisa John 1 month ago

Nikigoryi kibi icyo😠😡 erega kirabivuga Koko , wowe uve mubyo kubeshya Imana

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter