BURUNDI: Abakoresha imbuga nkoranyambaga bica umuco batangiye gufatwa bagafungwa-eachamps.rw

BURUNDI: Abakoresha imbuga nkoranyambaga bica umuco batangiye gufatwa bagafungwa

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa Kane mu gitondo nibwo polisi yo mu mugi wa Bujumbura yafashe abasore babiri bakekwaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budafututse, ku ikubitiro bahereye ku witwa Landry Promoter ukoresha Youtube ndetse na Delegue General umuhanzi.

Polisi yo mu gihugu cy’Uburundi itangaza ko itazigera yihangana na rimwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahonyanga umuco w’abarundi bitwaje ko ari urubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi mu gihugu cy’Uburundi yagize ati”Ntituzemera ko Urubyiruko rwica nkana umuco wacu, ubundi babikura he? Ko twe abakuze twifata neza kuki bo batumaramaza abagakora ibitandukanye n’ibyo umuco wa Kirundi utegeka… ndabamenyesha ko dufite igipolisi gishinzwe gukurikirana imyifatire n’imigirire kuri buri muntu wese ukoresha imbugankoranyambaga uzakora ibidahuye n’umuco tuzamufata ahanwe n’amategeko”

Umuhanzi Olègue Baraka wakoze indirimbo Délégué general yiganjemo imico mibi igaragara mu mashuri ku banyeshuri niwe wafashwe mbere mu  bahanzi atangaza ko yashutswe ndetse anasaba imbabazi n’ubwo polisi y’Uburundi ivuga ko gusaba imbabazi kwe adahanwe ari ukwigiza nkana.

Undi wafashwe ni uwitwa Landry Promoter uyu ashinjwa gukora ibinyuranyije n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Burundi akinjira mu buzima bw’abantu ndetse bamwe bakanarwana akarenga akabishyira ku rukuta rwe rwa Youtube yiyita umunyamakuru kandi nyamara nta burenganzira na bumwe afite bwo gukora itangazamakuru mu Burundi.

Umuvuizi wa Polisi i Burundi

Aba nibo bafashwe bwa mbere

1 week ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter