Ubwitabire busendereye, Ubwinshi bw’ibyamamare,guseka ugatembagara, bimwe mubyaranze igitaramo cy’urwenya cya Bigombaguhinduka-AMAFOTO-eachamps.rw

Ubwitabire busendereye, Ubwinshi bw’ibyamamare,guseka ugatembagara, bimwe mubyaranze igitaramo cy’urwenya cya Bigombaguhinduka-AMAFOTO

www.eachamps.rw

Tariki ya 12 Ukwakira wari umunsi ukomeye ku bagize itsinda rya Daymakers, ubwoba bwari bwinshi bibaza niba bari bubone abantu buzura ihema rya Camp Kigali, imyiteguro bari barakoze ishoboka,biyegereje itangazamakuru mu buryo bwose, kera kabaye uwahekwaga yaje kwigenza igitaramo kiraba, abantu buzura ihema, ibitwenge bisabagira uwitabiriye wese abishyizeho umutima.

Uwavuga ko iki gitaramo kibaye muri bimwe mu bitaramo bikeya byitabiriwe ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka turimo ntiyaba abenshya, uwavuga kandi ko iki gitaramo gisigiye abandi umukoro utoroshye nabwo ntiyaba abeshya, uwabitangamo ubuhamya yaba Arthur Nkusi uri gutegura Seka Live nawe waruhibereye.

iki gitaramo cya Bigomba guhinduka cyatangiye ahagana 18h35 nkuko bimenyerewe mu bitaramo by’urwenya habanza abakizamuka bagikeneye gukora amazina yabo nabo bakagira aho bagera, ibi kandi biri mu ntego za Clapton Kibonke umuyobozi wa Daymakers.

Abitabiriye ntibasetse gusa kuko muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Dj Mc Anitha Pendo hagaragayemo ingoma za Kirundi zivuzwa n’itsinda ryitwa Himbaza.

Abanyarwenya batandukanye muri iki gitaramo uretse abambaye imyenda ya Daymakers abandi bose bambitswe na mugenzi wabo w’umunyarwenya Fally Merci ubarizwa mu itsinda rya Arthur Nation.

Abanyarwenya batandukanye bahawe umwanya basetsa abantu mu buryo butangaje nka Patrick Rukundo,Zubby Comedie, ndetse n’abandi basekeje abantu bemeza ko batakibarizwa mu bakizamuka.

Umunyarwena Pastor Gafaranga umaze kuryubaka mu Rwanda nawe ntiyahatanzwe, yafashe umwanya akora urwenya rwe rusa nko kubwiriza abantu ijambo ry’Imana, uwavuga ko ari mu bitwaye neza ntiyaba abeshye.

Iki gitaramo kandi kerekanye ko mu ruganda rwa Comedie mu Rwanda dufite abakobwa babishoboye mu bakobwa uko ari babiri aribo Divine(Mabuja) ndetse na Milly banyuze ku rubyiniro bose bitwaye neza n’ubwo wabonaga bafite igihunga ariko ibyo bakoraga byasekeje abantu.

Michael Sengazi ndetse na Joshua babarizwa muri Comedy night nabo bari mu basekeje abantu mu buryo bukomeye cyane k obo bamaze ku ryubaka mu Rwanda, ntibyabagoye cyane.

Clapton Kibonke n’ubwo yafashaga Anitha Pendo nk’umwe mu bashyushya rugamba yaje guhamagarwa ku rubyiniro ngo nawe asetse abantu, nk’umwe mubateguye igitaramo,umaze imyaka myinshi ategura ndetse akora urwenya, yakoze ibishoboka byose abantu baraseka baratembagara.

Bushali ni umwe mubari bategerejwe gususurutsa imbaga, binjiye ku rubyiniro barangajwe imbere na Band ya Symphony arangije aririmba indirimbo ze zirimo Ku gasima,ni mwebwe,sindi mubi ndetse nizindi asa nkukojeje agate mu ntozi abari mu ihema bose batangira kuririmba bigomba guhinduka.

Ahagana 22h17 ba nyiri birori, batumye imbaga y’abantu iteranira muri Camp Kigali bageze ku rubyiniro bazenguruka birukanka barasohoka, bageze hanze bagaruka bose batwaye amagare, ibintu warebaga ukabona ko biteguranye ubuhanga

Bahise banzika batangira gusetsa abantu muri rwa rwenya rwabo bakora bitotomba ariko bikarangira bavuga ko bigomba guhinduka, bavuze ku ngingo nyinshi zitandukanye, bagaruka ku bahanzi bari bari aho ndetse bamwe bakamanuka bakaramukanya ariko ntibibabuze kubaserereza.

Igitaramo cyaje gusozwa 23h mu ijwi riyunguruye Japhet na Etienne bakora Bigombaguhinduka bashimira abantu bitabiriye ndetse babizeza ko bazongera kubataramira.

AMAFOTO

Bishop Gafaranga yashimishije abakunzi be

Bushali ati ni Muebue

Mani Martin yari ahabaye

5K Etienne

Japhet

Binjiye bazenguruka kuri aya magare

Ibi nibyo bita Gutembagara

Jules Sentore (hagati) byamwanze mu nda araseka ararira nyuma yo kumuteraho urwenya

Muyoboke na Patient ntiborohowe bibasiwe pe!

Aline Gahongayire bamuteyeho urwenya araseka

Zaba Missedcall yaje kwifatanya n'abagenzi be bahoranye muri Daymakers

AMAFOTO:Moses Nyambo Rugira

 

1 month ago | by SHEMA Christian

Leave a Comment:

Comments(1):

leinah 1 month ago

Thank you for the pictures! These guys did a great job!

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter