Zabyaye Amahari! Riderman yigaramye Asinah, indirimbo yiswe iyabo yuzuyemo amanyanga-eachamps.rw

Zabyaye Amahari! Riderman yigaramye Asinah, indirimbo yiswe iyabo yuzuyemo amanyanga

www.eachamps.rw

Mu minsi ishize Asinah yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Turn up” avuga ko yakoranye na Riderman mu buryo bwo kugarura umwuka mwiza, Uyu muraperi yahakanye amakuru yatanzwe yo gukorana n’uyu muhanzikazi wigeze kuba umukunzi we w’igihe kirekire, uwayikoze ahishura amanyanga yose yakozwe.

Aganira n’itangazamakuru, Asinah yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanye na Riderman. Yahamije ko kutajya mu mashusho ari amahitamo y’uyu muraperi ariko indirimbo bayikoze babyumvikanye.

Mu kiganiro yahaye Igihe Riderman yavuze ko nta ndirimbo yigeze akorana na Asinah ndetse ko atari no mu mashusho yayo.

Riderman yagize ati” Habayeho amanyanga yagizwemo uruhare n’umu producer wayikoze, yambwiye ko yishyuwe amafaranga kugira ngo atange indirimbo yanjye Asinah ashyiremo ibitero bye.”

Riderman kandi ahamya ko nta kibazo biri bugire ku muryango we kuko urugo rwe rurinzwe n’Imana ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanya umuryango we.

Hollybeat wakoze iyi ndirimbo, yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yarigizemo amanyanga afashijwe na Asinah, ati” Njye nafashe amajwi yabo ndabahuza nzi ko bazumvikana wenda bagakorana, ubwo bwumvikane ntabwo bwigeze bubaho.”

Uyu musore avuga ko yari afite umushinga w’indirimbo ya Riderman, Asinah yagera kuri Studio akifuza kuririmbamo. Hollybeat wari wishyuwe 500 000frw yemeye guhuza amajwi y’aba bahanzi indirimbo ikorwa gutyo.

We avuga ko ubwo yakoraga ibi byose yabitewe n’amafaranga yari yahawe na Asinah kandi yasabye imbabazi Riderman ahamya ko bamaze kwiyunga.

Ati “Njyewe nari nzi ko abahanzi bashobora gukorana indirimbo binyuze mu buryo bw’ubwumvikane cyangwa se ubw’amafaranga. Nakoze amakosa yo guteranya amajwi Riderman atabizi. Nabisabiye imbabazi kandi byararangiye.”

Akomeza avuga ko igihe hakorwaga iyi ndirimbo Asinah yamubwiraga ko icyo Riderman yakwifuza cyose yagikora ariko igakorwa. Ibi byatumye Hollybeat yizera ko bazagera aho bakumvikana.

Riderman kandi ari gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise “Kimirantare” byitezwe ko igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 25 Ukuboza 2019.

Reba hano indirimbo ya Asinah na Riderman

11 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter