Noam Emeran rutahizamu w’ Umunyarwanda wa mbere ugiye gukinira Manchester United-eachamps.rw

Noam Emeran rutahizamu w’ Umunyarwanda wa mbere ugiye gukinira Manchester United

www.eachamps.rw

Manchester United yamaze gusinyisha rutahizamu ukiri muto ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda; Noam Emeran, wahawe amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuyigeramo mu ntagiriro z’uyu mwaka avuye muri Amiens yo mu Bufaransa.

Uyu musore ukiri muto yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran Nkusi wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe akomeye yo mu Bufaransa ndetse na mama we w’umunyarwandakazi.

Noam Emeran w’imyaka 17, yageze muri Manchester United muri Gashyantare, nyuma y’uko yifuzwaga n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yasinye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuzuza imyaka 17.

Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Nubwo uyu mukinnyi yari atarakinira ikipe ye mbere ya Amiens, ntibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

Noam ntabwo aratangira gukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 18 kubera imvune yagize muri uyu mwaka.

10 months ago | by Eachamps

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter