Miss Rwanda2020: Amajonjora azatangirira mu ntara y’Uburengerazuba-eachamps.rw

Miss Rwanda2020: Amajonjora azatangirira mu ntara y’Uburengerazuba

www.eachamps.rw

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bwatangaje ahantu n’amatariki ajyanye n’igikorwa cy’amajonjora mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Mu cyumweru gishize ni bwo hafunguwe urubuga ku bakobwa bose bifuza kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 aho abujuje ibisabwa biyandikisha banyuze ku rubuga rwa interineti rw’irushanwa.

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019, Rwanda Inspiration Back Up yashyize hanze gahunda y’uko amajonjora y’iri rushanwa iteye aho azatangira tariki 21 Ukuboza 2019 akarangira tariki 18 Mutarama 2020.

Aya majonjora azatangirira mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu kuri Western Mountain Hotel tariki 21 Ukuboza 2019 buke bakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru muri La Palme Hotel mu Karere ka Musanze.

Tariki 04 Mutarama 2020 amajonjora azakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye muri Hoteli Credo. Tariki 11 Mutarama 2020 hazatoranywa abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba bibere i Kayonza kuri Silent Hill Hotel, asozwe tariki 18 Mutarama 2020 hatoranywa abazahagararira Umujyi wa Kigali bikazabera kuri Hill Top Hotel.

Amajonjora yose azajya atangira guhera i saa saba z’amanywa. Iki cyiciro nikirangira hazakurikiraho gutoranya abazajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo Nyampinga w'u Rwanda 2020.


2 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(1):

Dvj-ira+257 2 months ago

Biracyanye pee! Ntaribi

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter