U Rwanda rugiye gukorana na Paris Saint Germain ya Neymar muri gahunda ya Visit Rwanda-eachamps.rw

U Rwanda rugiye gukorana na Paris Saint Germain ya Neymar muri gahunda ya Visit Rwanda

www.eachamps.rw

Nyuma y’aho u Rwanda rumaze rufite imikoranire n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu

Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu Rwanda (RDB) Claire Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati "Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa."

Marc Armstrong, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abaterankunga ba Paris SG, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati “Twasanze Afurika ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ikipe. Imikoranire n’u Rwanda iradufasha kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika.”

Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint-Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint-Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

3 months ago | by Eachamps

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter