Airtel-Tigo na Polisi y’Igihugu bahuje imbaraga mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”-eachamps.rw

Airtel-Tigo na Polisi y’Igihugu bahuje imbaraga mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”

www.eachamps.rw

Polisi y’Igihugu na sosiyete y’itumanaho ya  Airtel-Tigo, bahuje imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kudakoresha telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga, bikaba biri mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro.

Iki gikorwa cyatekerejweho kubw’umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku banyamaguru ndetse n’abatwara za moto; by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru byegereje.

Gerayo Amahoro igamije kandi kwita ku mutekano wa buri munyarwanda wese mu muhanda hanagabanywa impanuka zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo mu itangizwa ry’iki gikorwa; yagize ati:”Birashoboka cyane ko impanuka zo mumuhanda zakumirwa; buri wese aramutse afashe iyambere mu kwirinda ndetse akanasobanukirwa imikoreshejeze iboneye y’umuhanda. Bizadufasha rero gukumira impfu n’ubundi bumuga bukomoka kuri bene izo mpanuka”.

Yogeyeho ati:”Muri uru rugendo dutangiye; tuzibanda mu guhugura buri muntu wese uburyo yarinda ubuzima bwe ndetse n’ubwa bagenzibe mu muhanda. By’umwihariko iki gikorwa kizadufasha gukwirakwiza ubwo bumenyi mu gihugu cyose”.

Komiseri wa police JB Kabera mu butumwa bwe ; yagize ati:”Cyane cyane impanuka zo mumuhanda ziterwa n’abantu! Hagendewe ku mibare ya polisi; zimwe mu mpanuka zo mumihanda ziva ku muvuduko ukabije, guhubuka, kurangazwa naza telefoni. Naho ku isonga hakaza babandi batwara banyoye ibiyobyabwenge ndetse n’ibisindika.

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, turashishikariza buri munyarwanda wese kwirinda no kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwambara imikandara yabugenewe, kwirinda kurangazwa naza terefoni, by’umwihariko kandi; mwirinde gutwara mwanyoye inzoga!

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS, yo mu 2018 yagaragaje ko abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi, impanuka zo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.

Imibare yo mu 2018 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, naho abagera ku 2000 barakomereka ku buryo bukomeye.

Imibare igaragaza ko kandi sosiyete z’ubwishingizi zishyura indishyi zatewe n’impanuka ingana na miliyari zirenga 20 FRW buri mwaka.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo

Komiseri wa police JB Kabera atanga ubutumwa 

8 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter