Kampeta Sayinzoga yagizwe umuyobozi mukuru wa BRD-eachamps.rw

Kampeta Sayinzoga yagizwe umuyobozi mukuru wa BRD

www.eachamps.rw

Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), yemeje Kampeta Sayinzoga nk’Umuyobozi Mukuru wayo, asimbuye Eric Rutabana wari kuri uyu mwanya kuva mu Kuboza 2017.

Inama y’Ubutegetsi ya BRD yafashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho abanyamigabane b’iyo banki, bari bagennye Kampeta ngo abe umuyobozi Mukuru.

Kampeta yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA).

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Me Athanase Rutabingwa, yagize ati “Ku ruhande rw’Inama y’Ubutegetsi ya BRD n’abanyamigabane bayo, nishimiye kwakira Umuyobozi Mukuru mushya, Kampeta Sayinzoga, kandi tukaba tumwizeza ubufasha muri iyi mirimo mishya, asanzwe ari inzobere mu by’ubukungu kandi azi neza inshingano za BRD nk’ikigo k’iterambere”

Yakomeje agira ati “Dufite ikizere ko azongera imbaraga muri iki kigo ngo gikomeze gukora ibirenze, mu gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’u Rwanda.”

Rutabingwa kandi yashimiye usimbuwe, Eric Rutabana, ku byo yagezeho byose cyane cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu gusesengura gahunda z’iki kigo y’umwaka wa 2018-2024, zijyanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (National Strategy for Transformation, (NST 1), Intego z’ikinyagihumbi (Sustainable Development Goals –SDGs) no kuba yaratumye iki kigo cyongera umutungo.

Yavuze ko Rutabana avuye kuri uyu mwanya nyuma yo gutuma BRD ishyira ingufu mu gutera inkunga ibikorwa byongera iterambere ry’Igihugu, akaba kandi yarashyizeho umurongo urimo uwo kugaruza inguzanyo no guteza imbere gahunda za banki.

Kampeta azanye ubuhanga yavanye ahantu hatandukanye yakoze mu bukungu bw’u Rwanda.

Yabaye umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gihe k’imyaka icumi aho yayoboye imyanya ikomeye irimo Umunyamabanga uhoraho ndetse n’ushinzwe ikigega muri iyi Minisiteri.

Mbere y’uko ajya mu nzego za Leta, Kampeta yari inzobere muri Banki y’Isi, yakoze kandi mu bigo birimo PTA Bank, Banki y’Iterambere y’Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba, GT Bank, mu bunyamabanga bushinzwe kongerera ubushobozi, mu kigo k’imisoro y’amahoro n’ahandi.

Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu iterambere ry’Ubukungu no gusesengura gahunda yakuye  muri Kaminuza ya Nottingham yo mu Bwongereza.

BRD ni Banki ya Leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miriyari 57.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

BRD ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Agaciro Development Fund ari na bo banyamigabane bakuru, Ibigo bya Leta (Ikigo k’Igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB na NAEB), inzego zigenga n’abantu ku giti cyabo. Harimo kandi n’inzego z’abanyamahanga barimo na Guverinoma y’u Bubiligi.

9 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter