Airtel Rwanda yahawe uruhushya rw’imyaka 12 ihita inatangiza ubukangura mbaga bushya bwiswe “Mu kazi kose”.-eachamps.rw

Airtel Rwanda yahawe uruhushya rw’imyaka 12 ihita inatangiza ubukangura mbaga bushya bwiswe “Mu kazi kose”.

www.eachamps.rw

Nyuma y’imyaka ibiri ibigo bibiri bikomeye mu Rwanda mu rwego rw’itumanaho, Airtel Rwanda na Tigo Rwanda bihujwe bikabyara ikigo kimwe, byatangiye gukorera ku cyangombwa kimwe gifite igihe cy’imyaka 12 ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane nibwo Airtel Rwanda yatangaje ko uruhushya Tigo yari ifite rwo gukora rwavanweho, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre, maze Airtel ihita inatangiza ubukangurambaga yise ’Mu Kazi Kose’bukubiyemo poromosiyo nyinshi zitandukanye.

Ni ubukangurambaga buzafasha abantu bakoresha uyu muyoboro w’itumanaho, kwizihirwa n’ibyiza byawo muri serivisi utanga zaba iz’amajwi, internet n’izindi zigamije kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe abegereye.

Muri ayo mahirwe yashyizweho harimo kohereza amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu, mu gihe cyose ubu bukangurambaga buzamara.

Umuyobozi ushinzwe Airtel Money, yavuze ko umuntu ushaka koherereza undi amafaranga ari ubuntu, byiyongera ku buryo bufasha umuntu kwishyura ibicuruzwa akoresheje Airtel Money ku mucuruzi nawe uyirimo, byakorwaga ku buntu.

Yakomeje ati “Hagati y’umuntu ku wundi, kohereza amafaranga ni ubuntu, ubundi muzi ko hari amafaranga yabagaho, ni ukuvuga ngo ukoresheje umurongo wa Airtel ukoherereza amafaranga inshuti yawe, ni ku buntu burundu, kugeza igihe cyose ubu bukangurambaga buzamara.”

Yanakomeje avuga ko n’iyo ubikuza amafaranga uyakura kuri konti iri muri banki uyashyira muri Airtel Money nabyo ari ubuntu.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo madame Ingabire Paoula yabwiye abari bateraniye muri umuhango ko bishimira intambwe nziza Airtel yateye mu myaka 8 ishize.

Yagize ati”Abakiriya ba Airtel ni abaturage, twishimira imyaka 8 mu maze mukorera mu Rwanda, hari byinshi biba bigoye ariko mwabinyuzemo neza, turizera ko muri iyi myaka y’indi ibikorwa biziyongera kandi tuzakomeza gukorana neza n’abaturage muri rusange”.

Airtel ivuga ko nyuma yo guhuza Aritel na Tigo hibanzwe ku guhuza imiyoboro, ku buryo ubu abakoreshaga 072... na 073... ubu bose bahurijwe ku murongo wa Airtel.

Airtel ivuga ko guhuza imiyoboro habamo akazi kenshi mu bijyanye n’amajwi, kohereza amafaranga n’ibindi ariko ubu byamaze guhuzwa ku buryo urwego ngenzuramikorere, RURA, rwamaze gukuraho uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bwari bufitwe na Tigo, hasigaraho Airtel Rwanda.

Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paoula

8 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter