Karigombe na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo”Umunyerezo” yiganjemo imyambaro yo hambere-eachamps.rw

Karigombe na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo”Umunyerezo” yiganjemo imyambaro yo hambere

www.eachamps.rw

Karigombe Siti True ubusanzwe yitwa Munyurangabo Steven afatanyije na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Umunyerezo”.

Karigombe ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na Rap y’ibyivugo.

Muri iyi ndirimbo nshya we na Safi Madiba baririmbye ku nkuru y’umukobwa uba warakuranye n’umusore mu cyaro bakundana akagira amahirwe yo kujya mu Mujyi agasiga mu cyaro wa musore.

Uyu musore ahora yifuza gusura uyu mukobwa akazitirwa n’uko adafite amafaranga [Amakuta] akajya abonana n’uyu mukobwa ari uko yagarutse mu cyaro gusura iwabo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bagerageje kwambara imyambaro yari igezweho mu bihe byo ha mbere mu rwego rwo kugaragaza uko abasore bacyera n’inkumi bambaraga.

Mu kiganiro na EACHAMPS, Karigombe yavuze ko bajya gukora amashusho y’iyi ndirimbo i Kabuga mu isoko bahahuriye n’umugore witwa Mariya bamusaba ko yabasha gukina ubutumwa baririmbye, arabyemera.

Uyu muraperi avuga ko basabye Mariya kugaragara muri iyi ndirimbo kuko n’umukobwa baririmba muri iyi ndirimbo ‘Umunyerezo” bamwise ‘Mariya’.

Ati “…Mu ifatwa ry’amashusho abantu bashungereye Mariya haturuka abandi bantu batazi ibyo turimo bahita bamuza bati ‘Mariya bakujyanye he ni amahoro? Arababwira ati ‘ntakibazo’.”

Karigombe ntahwema gushima Safi Madiba na Riderman bahora bamufasha mu iterambere ry’umuziki we, dore ko kugira ngo akorane iyi ndirimbo na Safi Madiba byaturutse cyane ku mubano mwiza uyu musore agirana na Riderman.

Karigombe yari uherutse gusohora indirimbo "Urudashoboka" akunze gufasha mu buryo bwa ‘back up’ umuraperi Riderman.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka European street fair, East African Party 2020, MTN izihirwe n’ibindi. azwi cyane mu ndirimbo "Kigali party", "Muduhe inzira", "Sandara" n’izindi nyinshi.

Reba hano indirimbo umunyerezo

2 weeks ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter