Itariki nk'iyi Mandela yarafunguwe amaze imyaka 27 n'amezi atandatu afungiwe muri gereza eshanu-eachamps.rw

Itariki nk'iyi Mandela yarafunguwe amaze imyaka 27 n'amezi atandatu afungiwe muri gereza eshanu

www.eachamps.rw

Tariki 05/08/1962 Nelson Mandela wari ufite imyaka 44 yafashwe na polisi mu ntara ya KwaZulu-Natal, yari amaze igihe agerageza kurwanya ubutegetsi bw’ivanguramoko, yashinjwe kugumura abakozi ngo bigaragambye no kuva mu gihugu nta ruhushya abiherewe.

Yahise ajyanwa gufungirwa muri gereza ya ‘Marshall Square prison’ i Johannesburg ariko hashize igihe gito ajyanwa mu yindi gereza iri i Pretoria kugira ngo umugore we Winnie ajye abasha kumusura.

Yaraburanishijwe ahamwa n’ibyaha yaregwaga ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, asohoka mu rukiko abamushyigikiye baririmba indirimbo "Nkosi Sikelel iAfrika".

Mu 1964 we n’abandi bantu babiri bashinjwe banahamwa n’ibyaha bikomeye birimo kurwanya ubutegetse bakoresheje guerilla, umushinjacyaha yasabaga ko bahanishwa urupfu ariko urukiko rubakatira gufungwa burundu.

We na bagenzi be bahise bakurwa i Pretoria bajyanwa kuri gereza ya Robben Island aho yamaze imyaka 18.

Hano yafungiwe mu kumba ka wenyine ka 2/2m harimo n’agafariso yaryamiraga.

Yakorerwaga iyicarubozo buri gihe ku mubiri no mu ntekerezo n’abazungu barindaga gereza kongeraho imirimo ya buri munsi yo kumena amabuye.

Mandela yabifatanyaga no kwiga amategeko nijoro muri Kaminuza ya London hakoreshejwe iyakure (correspondence), yageze aho yangirwa kwambara amataratara yo kumurinda imirasire y’izuba yageraga mu kumba yari afungiyemo, byari uburyo bw’iyicarubozo ryo kumwica amaso.

Yageze aho kandi yemererwa gusa gusurwa rimwe no kwakira ibaruwa imwe gusa mu mezi atandatu.

Mu kwa kane 1982, Nelson Mandela yimuriwe muri gereza ya ‘Pollsmoor Prison’ iri i Cape Town, yari kumwe n’izindi mfungwa nka Walter Sisulu, Ahmed Kathrada na Raymond Mhlaba, bangaga ko bashyira icengezamatwara mu mfungwa z’urubyiruko nka Steve Biko n’abandi bari bafite ubuhezanguni mu kurwanya Apartheid.

Mu kwa karindwi 1988 Mandela wagiye muri gereza afite imyaka 42 yujuje imyaka 70, kuri Wembley Stadium i Londres habaye igitaramo rurangirwanwa – bivugwa ko kiri mu bikomeye byabayeho ku isi - cyo kumuzirikana, abantu barenga miliyoni 200 barebye iki gitaramo.

Abahanzi bari ibyamamare icyo gihe nka Tracy Chapman, Phil Collins, Bryan Adams, Bee Gees, Salif Keita, Youssou N’Dour, UB40, Miriam Makeba, Hugh Masekela, Stevie Wonder, Whitney Houston n’abandi benshi bararirimbye basaba ko Mandela arekurwa.

Mu kwa 12 uwo mwaka Mandela yimuriwe muri ‘Victor Verster Prison’ aho yashyizwe mu nzu nziza ahabwa n’umuntu umutekera ndetse yemererwa gukomeza amasomo yari yaratangiriye kuri Roben Island no gusurwa kenshi, aha ni ho yagiranaga ibiganiro by’ibanga n’umuyobozi wa ANC Oliver Tambo.

Nyuma y’isenywa ry’urukuta rwa Berlin mu kwa 11/1989 Perezida Frederick de Klerk wari umaze amezi abiri gusa asimbuye P.W.Botha, yasabye guverinoma ye ko bakwemera ANC nk’ishyaka ryemewe bakanarekura Mandela.

Nubwo bamwe babirwanyaga, de Klerk yagiye gusura Mandela aho afungiye baganira uko byakorwa.

Bemeranyijwe ko mu kwa kabiri 1990 leta izemera amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi atari yemewe n’amategeko no kurekura Mandela. Ndetse ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi yari ishize ibinyamakuru byemererwa gutangaza amafoto ya Nelson Mandela.

Ku cyumweru, itariki nk’iyi ya 11/02/1990 Mandela yasohotse muri gereza afashe ikiganza mu kindi umugore we Winnie ategerejwe n’imbaga y’abantu benshi cyane n’ibinyamakuru byinshi cyane mu muhango wacaga kuri televiziyo nyinshi cyane zo ku isi uri kuba.

Yatambagijwe mu mujyi wa Cape Town aramutsa rubanda, ajyanwa ku nzu mberabyombi y’uyu mujyi aho yatangaje ijambo rya mbere asaba amahoro n’ubwiyunge hagati y’abazungu n’abirabura.

Kuva afunguwe, Afurika y’epfo yatangiye urugendo rushya rwo guca Apartheid.

Uyu munsi hashize imyaka 30 Mandela arekuwe ngo yidegembye nk'uko hari benshi babimusabiraga icyo gihe.

Nelson Mandela asohoka muri gereza i Cape town ari kumwe na Winnie

1 month ago | by Eachamps

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter