Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa ureshya igitsina gabo-eachamps.rw

Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa ureshya igitsina gabo

www.eachamps.rw

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe  witwa Ndamyirokoye François yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa uba ufite umukunzi akambara imyambaro ireshya abandi basore cyangwa abagabo umukunzi we agahangayika.

Mu kiganiro yagiranye na EACHAMPS yavuze ko impamvu iyo ndirimbo yayihimbye ari uko ari ibintu abona bikunda kubaho mu buzima busanzwe.

Yagize ati “ Indirimbo yanjye ivuga ku mukobwa uba ufite umukunzi cyangwa umugore uba ufite umugabo ariko akambara imyambaro ireshya abandi umukunzi we akabura amahoro  yibwira bamumutwara”.

Uyu muhanzi avuga ko akomeje gutegura Alubumu ye iyo ndirimbo yitwa Kabana  akaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize iyo Alubumu avuga ko azasohora muri uyu mwaka aho azakora n’igitaramo cyo kumurika iyo Alubumu.

Ku rundi ruhande indirimbo ye nshya yitwa Kabana yakozwe na Iyzo Pro muri Country Records.

Avuga ko kandi iyo ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugira ngo abantu bakunda kubyina barusheho kwishima kuko kuko ari indirimbo ibyinitse cyane.

Zimwe mu   ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye avuga ko harimo iyitwa “Ni Miss”, “ Cherie” yakoranye na Young Grace, “Umuntu mbwa” yakoranye na Jay C n’iyitwa “Kenyera ukomeze” yakoranye na Intore Masamba, Makanyaga, Mariya Yohana na Nzayisenga Sophia.

Alubumu ye kandi avuga ko izaba iriho izindi ndirimbo zirimo izo azaba yarakoze wenyine n’indi imwe azahurizamo abahanzi bagera kuri 4.

Reba indirimbo Kaban hano

Mudandi Frank

1 month ago | by Christian Shema

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter