Mashami yahishuye ko yabonanye na Perezida Paul Kagame ahita anatangaza urutonde rw’abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ya gishuti ya Cameroun na Congo Brazaville-eachamps.rw

Mashami yahishuye ko yabonanye na Perezida Paul Kagame ahita anatangaza urutonde rw’abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ya gishuti ya Cameroun na Congo Brazaville

www.eachamps.rw

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent wahishuye ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yerakanye umutoza wungirije, Alain Kirasa wasimbuye Seninga Innocent, ahita anatangaza urutonde rw’abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ya gishuti iri imbere ya Cameroun na Congo Brazaville.

Ibi umutoza w’ikipe y’igihugu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu munsi tariki ya 14 Gashyantare 2020 kuri FERWAFA.

Hari nyuma y’uko uyu mutoza yari amaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu imbere y’itangazamakuru.

Zimwe mu mpinduka zabayeho ni aho  umwe mu batoza bari basanzwe bamwungirije, Seninga Innocent yavuyemo hinjirimo umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Kirasa Alain.

Mu bandi bazakorana na we harimo Habimana Sosthene na Kirasa Alain nk’abatoza bungirije, Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu, Mwambari Serge ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Higiro Pierre umuganga w’ikipe, Nahou Asman na Rutamu Patripck(Team Physio), Rutayisire Jackson(team manager), Rutsindura Antoine (technical advisor), Muhire Eric(Videographer/cameraman), Bazizi Pierre na Munyaneza Jacques(kit manager).

Mu Rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata, Amavubi agiye gukina imikino ya gishuti ibiri.

Tariki ya 24 Gashyantare 2020, azacakirana na Cameroun muri Cameroun mu mukino wa gishuti, ni mu gihe tariki ya 28 Gashyarantare azakira Congo Brazaville.

Umutoza Mashami Vincent akaba yahamagaye abakinnyi 28 agomba gutangirana na bo imyiteguro bitegura iyi mikino ya gishuti.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Bukuru Christophe wa APR FC wanahamagawe ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu, ndetse na Kwizera Olivier wahamagawe nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ikipe y’igihugu.

Kuri uru rutonde hagaragaraho abakinnyi 10 bari ku rutonde rw’agateganyo mu gihe muri 28 hagira ugira ikibazo umutoza yahita amusimbuza undi uri muri abo 10 bategerejwe.

Mashami Vincent kandi yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse n’ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe ko umwiherero wo kwitegura iyi mikino uzatangira ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ukaba uzajya ubera La Palisse i Nyamata.

Dore abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame(AS Kigali), Kwizera Olivier (Gasogi United) na Habarurema Gahungu(Police FC)

Ba Myugariro: Mustinzi Ange, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu(Rayon Sports) na Nsabimana Aimable(Police FC)

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manisimwe Djabel (APR FC), Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally (Rayon Sports), Twizerimana Martin Fabrice (SC Kiyovu Sports), Nshuti Dominique Savio, Ngendahimana Eric (Police FC) na Nsabimana Eric Zidane.

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Danny Usengimana (APR FC), Sugira Ernest, Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Ose, Mico Justin (Police FC) na Iradukunda Jean Bertrand(Mukura VS)

Umutoza wa Rayon Sports Alain Kirasa yagizwe umutoza w'ungirije w'Amavubi

Mwambari Serge(ibumoso), Kirasa Alain(hagati) Rutsindura Antoine(iburyo) abatoza bashya b'ikipe y'igihugu

8 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter