Young grace yashimagije umubyeyi we, anenga umusore babyaranye agahunga inshingano-eachamps.rw

Young grace yashimagije umubyeyi we, anenga umusore babyaranye agahunga inshingano

www.eachamps.rw

Ku munsi wahariwe abagore ku Isi yose, umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yawufashe ashimira nyina wamwibarutse aho avuga ko adahwema kumufasha umunsi ku munsi, gusa yanenze Rwabuhihi Hubert Pique babyaranye Diamante amushinja kwitarutsa inshingano ze nk’umubyeyi.

Ku munsi w’ejo hashije tariki ya 8 Werurwe 2020 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku Isi aho haba hazirikanwa ukuntu ari indashyikirwa ndetse bagira uruhare rukomeye mu kubaho kwa muntu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yashimiye nyina umubyara ku byiza byose yamukoreye avuga ko ababyeyi b’abagore bakora n’inshingano z’abandi.

Yagize ati“ Ubundi ababyeyi b’abagore turi abanyembaraga nyinshi cyane. Twifitemo ubushobozi bwakora inshingano zacu neza tukaba twanakora n’iz’abandi bananiwe. Urugero natanga ni mama wanjye yarambyaye, arandera, aranankuza.”

Yakomeje anenga kandi umusore babyaranye kuba yarihungije inshingano ze none zikaba zikorwa na nyina umubyara.

Yagize ati“ntabwo byarangiriye aho rero n’ubu aracyakora kuko ubu noneho amfasha kurera umwana wanjye. Mama kubaho kwa we mu buzima bwanjye n’umwana wanjye byanyibagije burundu kubura kwa se w’umwana watarutse agahunga inshingano.”

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, Diamante, akaba yaramubyaranye na Rwabuhihi Hubert Pique bakundana wari waranateye ivi amusaba ko bashyingiranwa ariko bakaba baraje gutandukana.

Young Grace yanenze umusore babyaranye Diamante avuga ko yahunze inshingano

3 weeks ago | by Eachamps

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter