Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahakanye ibyo kurangarana DJ Miller akarinda yitaba Imana-eachamps.rw

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahakanye ibyo kurangarana DJ Miller akarinda yitaba Imana

www.eachamps.rw

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwanyomoje amakuru yakomeje guhwihwiswa ko urupfu rwa DJ Miller rwaba rwaraturutse ku burangare bw’abaganga batamwitayeho akarinda yitaba Imana azize indwara ya Stroke.

Nyuma y’uko Karuranga Virgille uzwi nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko yaba yazize kutitabwaho n’abaganga nk’uko bikwiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2020 Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwasohoye itangazo ryamagana aya makuru bwemeza ko bwamitayeho uko bari bashoboye.

“Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera  Virgile wari uzwi nka DJ Miller ko atitaweho uko bikwiye. Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite.”

Ibi bitaro kandi byifurije umuryango wa nyakwigendera gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 06 Mata nibwo Ministeri y’urubyiruko n’umuco yihanganishije umuryango wa DJ Miller.

Iyi Minisiteri yavuze ko Dj Miller yari umwe “mu batezaga imbere uruganda rw’umuziki binyuze mu kuwuvangavanga”.

Bati “Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye muri ibi bihe bitoroshye.”

Biteganyijwe nyakwigendera DJ Miller azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 mu irimbi rusange rya Rusororo.

Itangazo ry'ibitaro byitiriwe umwami Faisal

 

2 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter