Umugore wa DJ Miller yavuze Ububabare bwa nyuma yanyuzemo mbere yo kwitaba Imana, umubyeyi we avuga urwibutso amusigiye-eachamps.rw

Umugore wa DJ Miller yavuze Ububabare bwa nyuma yanyuzemo mbere yo kwitaba Imana, umubyeyi we avuga urwibutso amusigiye

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 nibwo habaye umuhango gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Karuranga Virgille wamamaye nka DJ Miller witabye Imana ku Cyumweru.

DJ Miller wari ufite imyaka 30 yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi mike yivuriza indwara ya stroke.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abantu batari benshi bitewe n’ingamba zashyizwe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umugore we Nigihozo Hope bari baramanye amezi 10 babanye nk’umugore n’umugabo amusize bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa ufite amezi atanu.

Nigihozo Hope yavuze ko urupfu rwa DJ Miller rwabatunguye kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo gikomeye yari afite ku buryo yava mu buzima.

Ati “ Bwatubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibind batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.”

Yavuze ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe DJ Miller yabanje guca amarenga y’uko agiye kuva kuri iyi si ariko ntibigera babimenya kuko babonaga ari koroherwa.

Ati “ Ndabyibuka mu ijoro yari ari gusezera abantu n’uko tutabimenye yari ari guhamagara abantu benshi inshuti babonanye bwa nyuma ni munywanyi we DJ Toxxky na Tigana.”

Nigihozo Hope yavuze ko mu bihe bya nyuma bya DJ Miller yagize ububare bukomeye kuko yashakaga guhumeka no kuvuga ariko bikanga.

Ati “ Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka , yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.”

Umubyeyi wa DJ Miller mama we umubyara nawe yavuze byinshi azibukira ku muhungu we yagize ati” yigeze kumbwira ko azabyara umwana umwe gusa, ndamubwira nti reka reka uzabyare abana benshi arangije arambwira ngo ubu afite abana 3, ndamubaza nti abo bana ni abahe ko ntabazi aranseka cyane arangije arambwira ngo uwa mbere ni SHANI umukobwa we, uwa kabiri ni HOPE umugore we uwa gatatu ni wowe maman… ayo magambo sinzayibagirwa.”

DJ Miller azibukirwa kuri byinshi birimo urugwiro, gukunda abantu no gusetsa. Uretse gucuranga mu bitaramo yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Stamina yakoranye na Social Mula, Iri Joro Ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman, Belle yakoranye na Peace na Urban Boys n’izindi.

Mama wa DJ Miller yahishuye urwibutso umuhungu we amusigiye

Hope abuze umugabo bari bamaze amezi 10 bashakanye

2 months ago | by Christian Shema

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter