Danny Vumbi | eachamps Rwanda
Danny Vumbi
Danny Vumbi
  • 25,645
    Views
  • 350,388
    Plays
  • 285,618
    Downloads

Biography

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel yavutse tariki 28 Ukwakira 1978. Niwe wavutse ari imfura mu muryango w'abana 9, yavutse kuri Eline Kangeyo, na Se Jean Baptiste Serushago, Danny Vumbi akaba atuye muri Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, arubatse afite abana babiri, Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

 

Mu bijyanye n'amashuri yize, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yaherewe KIE mu bijyanye no kwigisha, iyi mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro dore ko yahise anatangira kwigisha imibare, nyuma aza kuba Ushinzwe Imibereho myiza ahitwa Kintobo, nyuma yaho yanakoze nk'umunyamakuru kuri Radio Authentique.

 

Yatangiye muzika muri 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band, mu mwaka wa 2014 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55, Nyuma y'igihe kitari gito abarizwa mu itsinda rya The Brothers yabanagamo na bagenzi be; Ziggy 55 na Victory Fidele Gatsinzi uzwi ku izina rya Vicky, baje gutandukana bitewe no kubura akanya gahagije ko kwibanda kuri muzika yabo.

 

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ni Danger" yaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n'abafana dore ko yakunzwe n'ab'ingeri zose, Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi umaze kumenyekana ndetse akaba ari umwanditsi mwiza w'indirimbo z'abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa ku rwego rwo hejuru.

Artist Audios

Play, download Umugozi by Danny Vumbi ft Bruce Melody mp3, song on eachamps.rw Umugozi

13,404 plays

Play, download Abana babi by Danny Vumbi mp3, song on eachamps.rw Abana babi

34,586 plays

Play, download Nyakamwe by Danny Vumbi ft Lulu mp3, song on eachamps.rw Nyakamwe

19,056 plays

Play, download Bango by Danny Vumbi mp3, song on eachamps.rw Bango

55,995 plays

Play, download Rimuhe by Danny Vumbi mp3, song on eachamps.rw Rimuhe

21,716 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter