Peace | eachamps Rwanda
Peace
Peace
  • 15,258
    Views
  • 162,031
    Plays
  • 146,256
    Downloads

Biography

Yitwa Peace Jolis, abantu benshi bamuzi ku izina rya Peace. Ni umuhanzi nyarwanda wibanda ku njyana ya RnB. Yavutse kuwa 1 Ukwakira 1990. Ni mwene Faustin Murigo na Kandide Kazarwa. Yavukiye i Nyamata, ubu atuye Kacyiru. Ni bucura mu muryango w’abana 2.

Amashuri yize

Amashuri abanza yayigiye muri SOS Kacyiru, ayisumbuye ayigira Don Bosco Kabarondo.

Yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2004. atangira yandika ibihangano bye. Peace Jolis ntago we yigeze aririmba nko muri Korali nk’uko abandi bajya bavuga ko ari ko byabagendekeye kugira ngo bajye mu buhanzi. Uyu muhanzi n'ubwo benshi bamubanamo impano ikomeye ngo haba mu muryango we cyangwa ahandi nta wundi muntu wamukurikije cyangwa yakurikije.

Gusa abwirwa ko mu muryango wo kwa mama we baba bafitanye isano n’umuhanzi Mariya Yohani Gacinya waririmbye indirimbo Intsinzi.

Ibikorwa bye muri muzika

Ntangira ubuhanzi nasohoye indirimbo nise ‘Nakoze Iki’ mu Kuboza kw’umwaka wa 2009. Nyikorera kwa Producer Nicolas muri Bridge Records. Muri Mutarama 2011 nasohoye indirimbo nise ‘Mpamagara’ nyikorewe na Nicolas, ndongera nkora n’indi yitwa ‘Iherezo’ muri 2011, nayo nyikoreye kwa Nicolas nkora n’iyitwa ‘Mbwira’ nyikorera kwa T-Brown Kimisagara (Bridge), nyuma nkora ‘Nguhisemo’ nakoreye kwa Lick Lick ariko nyuma nyisubiriramo kwa Nicolas kubw’inama nyinshi abantu bambwiraga.

Artist Audios

Play, download Ntibyavamo by Peace Jolis mp3, song on eachamps.rw Ntibyavamo

Peace Jolis

Play, download Bihwaniyemo by Peace Jolis mp3, song on eachamps.rw Bihwaniyemo

Peace Jolis

Play, download The One by Peace Jolis mp3, song on eachamps.rw The One

Peace Jolis

Play, download Uko Nagukunze by Peace Jolis mp3, song on eachamps.rw Uko Nagukunze

Peace Jolis

Play, download Love to the Deejay by Peace Jolis mp3, song on eachamps.rw Love to the Deejay

Peace Jolis

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter