Israel Mbonyi | eachamps Rwanda
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi
  • 169,235
    Views
  • 1,016,544
    Plays
  • 1,029,154
    Downloads

Biography

Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Mbonyicyambu Eric, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda zigakundwa mu nsengero zitandukanye, ariko yiga mu Buhinde.

 

Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4.

 

Amashuri abanza yayize kuri EP Kabusunzu ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye (icyiciro rusange) ayiga kuri ESN i Nyanza, icyiciro cyisumbuye agikomereza muri Ecole d’Arts ku Nyundo mu ishami ry’Imibare,Ubutabire n’Ubugenge (Math ,Chemistry and Physics).

 

Uyu musore w’imyaka amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri “Annamalai University” mu Buhinde mu ishami ry’ibijyanye n’imiti akaba afite cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors Degree in Pharmacy). Israel Mbonyicyambu akaba abana n’umuryango we mu Murenge wa Kimironko, Umujyi wa Kigali.

 

Magingo aya uyu muhanzi akaba ari umwe mu banyarwanda bakunzwe na benshi mu njyana ya Gospel aho byigaragaza nk'iyo yateguye igitaramo, aho usanga abantu bitabira ku rwego rwo hejuru cyane.

 

 

Artist Audios

Play, download Nturi Wenyine by Israel Mbonyi mp3, song on eachamps.rw Nturi Wenyine

18,777 plays

Play, download Indahiro by Israel Mbonyi Ft Aimee Uwimana mp3, song on eachamps.rw Indahiro

83,331 plays

Play, download Ibihe by Israel Mbonyi mp3, song on eachamps.rw Ibihe

94,976 plays

Play, download Intashyo by Israel Mbonyi mp3, song on eachamps.rw Intashyo

105,625 plays

Play, download ku marembo y ijuru by Israel Mbonyi mp3, song on eachamps.rw ku marembo y ijuru

153,261 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter