NIYIKIZA Fidele ni umuririmbyi usanzwe uririmba mu njyana ya RAP akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi nka FIZZO RAP NATION, yavutse mu mwaka wa 1993 avukira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu Murenge wa MUHOZA mu Kagari ka KIGOMBE, afite ababyeyi bitwa BYAMAGOMA JEAN BAPTISTE na UWIMANA JUDITH akaba yaravutse ariumwana w’ Imfura mu muryango w’abana 4.
Yatangiye kwiga amashuri abanza mu mwaka wa 2003 ku ishuri ribanza ry’Abadventiste rya Bwuzuri, arangije amashuri abanza akomereza ayisumbuye muri Lycee de RUHENGERI APPICUL, akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2012 aho yafatanyaga n’abahanzi b’imusanze stage ndetse no gusubira mu ndirimbo zaririmbwe n’abandi abasha gutangira ubuhanzi mu mwaka wa 2013 aribwo yatangiye kujya muri STUDIO, indirimbo ye yambere akaba yarayise Vision mbi, muri uwo mwaka nibwo yagiye muri Studio ku nshuro ya mbere yitwaga SEZAME RECORD ikorera mu mujyi wa Musanze ahakorera ibihangano bye bitandukanye akomereza muri studio ya TOP5SAI.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura Muzika ye, yakomereje muyindi Studio yitwa K MUSIC RECORD guhera mu mwaka wa 2015 kugeza uyu munsi
FIZZO RAP NATION twabatangariza ko amaze gushyira hanze bihangano 6 by’indirimbo zikwozwe mu majwi aribyo byitwa : Vision mbi, Ibindushya, Sinkiri njyenyine, Reka kwiheba,I love you na Nibwo Nkiza, Indirimbo I love you ndetse na Sinkiri njyenyine kuri ubu zikaba zarakorewe amashusho ndetse zikaba zaranamaze no kugera hanze akaba ateganya ko indirimbo Nibwo nkiza nayo amashusho yayo azajya ahagaragara muntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama umwaka w’2016
Mubuhanzi bwe atangaza ko abukora ari wenyine kubera ko atarabona umwunganizi (Manager) ariko kubera ko ashaka gukomeza umuziki ndetse no kuwugira umwuga akaba yitegura kumushaka ndetse no gukomeza gutera imbere mu nganzo.
Big Fizzo
Fizzo Mason Ft Jay C & Aime Bluestone
Fizzo
fizzo