Rafiki | eachamps Rwanda
Rafiki
Rafiki
  • 11,789
    Views
  • 88,386
    Plays
  • 91,430
    Downloads

Biography

Rafiki Mazimpaka azwi cyane mu njyana yihariye ya 'Coga Style' ku izina rye ry'ubuhanzi 'Rafiki'. Ni mwene Tuganishuri Rubango na Françoise Balinda, yavutse mu 1984 , avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni uwa mbere mu muryango w’abana batanu, ni Umunyarwanda. Amashuri abanza yayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye ayiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama).

 

Yatangiye muzika kera kuko aho yigaga mu mashuri yisumbuye nabaga muri Korali y’ikigo, nyuma mu w’2002 ayivamo ajya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga ‘Hot Side’. Muri iyo minsi, nibwo yahuye na Producer Jay P amukorera indirimbo ya mbere yitwa ‘Igipende’ yasohotse mu mpera za 2004, nyuma y'aho haza ‘Igikosi’, n’izindi n'izindi yagiye akora agitangira umuziki zikamwubakira izina mu Rwanda abikesha injyana ye yihariye yitwa "Coga Style" yumvikanamo ururimi rw'Ikinyarwanda ruvugwa na benshi mu batuye mu Majyaruguru y'u Rwanda nk'umwihariko.

 

Iyi njyana ya "Coga" yagereranywa na (Kinyarwanda Dancehall) yaduwe n'uyu muhanzi, bituma bamutazira "Umwami wa Coga Style".

 

Rafiki "Umwami wa Coga Style" yasohoye alubumu ye ya mbere yitwa "Ica Mbere" kuwa 4 Ukwakira 2008, yari igizwe n'indirimbo 12 zose ziririmbwe mu njyana ya Coga yanyuze benshi mu Banyarwanda bitewe n'ubutumwa bwabaga bukubiye mu ndirimbo ze kandi byumvikana ko ari umwimerere we adahuza n'undi muhanzi.

 

Rafiki wakuze akunda injyana ya Reggae na Lumba mu bahanzi yakoranye nabo harimo Miss Jojo, Miss Shanel, Professor Jay, Dr. Jose Chamelone, Washngton, Youth Wave, Dream Boyz n'abandi.

 

Rafiki yabashije gutwara Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri muri 2007 na 2008 muri Uganda. yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar mu Rwanda mu bihe bitandukanye, anatumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga nko muri Jamaica, RD Congo, Kenya , Uganda n’ahandi.

Artist Audios

Play, download Pase by Rafiki ft Platini mp3, song on eachamps.rw Pase

Rafiki ft Platini

Play, download Ngufashe by Rafiki mp3, song on eachamps.rw Ngufashe

Rafiki

Play, download Bariho by Rafiki mp3, song on eachamps.rw Bariho

Rafiki

Play, download Ikigunda by Rafiki Ft Ama G The Black mp3, song on eachamps.rw Ikigunda

Rafiki Ft Ama G The Black

Play, download So Serious by Rafiki ft Mani Martin mp3, song on eachamps.rw So Serious

Rafiki ft Mani Martin

View All

Artist News

Loading...

Join our Newsletter

© copyright eachamps