Jean Luc Ishimwe | eachamps Rwanda
Jean Luc Ishimwe
Jean Luc Ishimwe
  • 5,938
    Views
  • 79,621
    Plays
  • 70,631
    Downloads

Biography

Jean Luc Ishimwe, ni umuhanzi nyarwanda uririmba yibanda ku njyana ya RnB, Pop ndetse na Zouk. Aririmba yicurangira gitari, azi kuvuza ingoma, arakataje mu kwihugura gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye.

Ishimwe Jean Luc w'imyaka 20, ni umwe mu bahanzi batsinze irushanwa ryari ryateguwe na King James 'ashakisha abafite impano yafasha kubyaza umusaruro.'

Uyu muririmbyi benshi bemeza ko afite ubuhanga yihariye, yakuze ari umubyinnyi wabikoraga by’umwuga, ageze mu mashuri yisumbuye aho yigaga muri Uganda muri ST Lawrence-London College yabaye umuyobozi wa Korali mu Kiliziya nyuma abamwumvise aririmba bamugira inama yo kwinjira mu buhanzi bw'indirimbo, abitangira ubwo.

Kwinjira mu muziki no gutangira kwigaragaza mu Rwanda byamushobokeye muri 2016. Mu gihe cya mbere, mu myaka ya za 2010 Jean Luc yagiye yitabira amarushanwa atandukanye ari umubyinnyi, aho twavuga nk'iserukiramuco rya Fespad. Yanatsinze mu irushanwa rya Dunda Star Talent Search muri 2013, ahabwa igihembo cya "Best Solo Dancer."

Mu mwaka wa 2015 yitabiriye amarushanwa yateguwe na King James ndetse arayatsinda anemererwa gukorerwa indirimbo amajwi n’amashusho, ibintu afata nk’ibyamubereye umusingi w’ubuhanzi bwe gusa avuga ko bitewe n’aho yifuza kugera agifite urugendo rurerure.

Artist Audios

Sunshine by Jean Luc Ishimwe Sunshine

9,310 plays

Ndihannye by Jean Luc Ndihannye

6,932 plays

True Love by Jean Luc Ishimwe ft Bull Dogg True Love

12,615 plays

True Love by Jean Luc Ishimwe True Love

8,101 plays

Narahindutse by Jean Luc Ishimwe Narahindutse

8,431 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter