Video Discription |
Mboneye Eulade azwi cyane mu ndilimbo nk "Ururabo, Mumutashye, *nshaka umukunzi....". Aha rero akatwibutsa ibyerekeye indamutso. Birumvikana yayihimbye mbere cyane y'ibi bihe bitoroshye (werurwe 2020) aho isi yose yugarijwe n'icyorezo karundura "covid-19" kandi kugirango tucyirinde turasabwa kutegerana, no gusuhuzanya birabujijwe. Tugakaraba kenshi intoki.
Umunsi cyatsiratsijwe turibuke umurage w'abasokuru uyu muhanzi atwibutsa. Ntitwabura kuvuga ko yongeyemo n'indamutso zikoreshwa mu idini (ye wenda) aliko anifuriza buri wese ibyiza ati "gira ababyeyi, gira umugabo/umugore, gira abana, gira Imana n'u Rwanda".
Dushimire L. Murekezi wayitugejejeho.
Lyrics:
=====
Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko,
Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda*
Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee !
Amashyo, amashongore !
Menya indamutso ya so na sogokuru wawe
Tega umusaya uhindukize n'undi utyo,
Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe
Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi,
Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi.
Mu gitondo kare kare, uti: mwaramutseho
Mwabonye bucya
Umunsi ukicuma, izuba vuba*, ugasusuruka
Uti mwiriweho.
Umugoroba ugakuba, inka zitashye
Uti muraramukeho.
Bityo n'uturutse ahandi agasanga ali byiza pe !
Duhumeka umwuka w'iwacu i Rwanda.
Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko,
Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda*
Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee !
Amashyo, amashongore !
Menya indamutso ya so na sogokuru wawe
Tega umusaya uhindukize n'undi utyo,
Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe
Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi,
Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi.
Maze umuco ugakunda ugasanga uwundi ugasugira,
Ugasagamba.
Abatoya bakubaha abakuru, na bo bakabahanurira.
Bakababera urugero aho... bali hose.
Ibyo byose ugasanga ali akarusho kaboneye u Rwanda
Gakwiye isheja n'ishimwe ry'abarutuye.
Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko,
Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda*
Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee !
Amashyo, amashongore !
Ngiyi indamutso ya so na sogokuru wawe
Tega umusaya uhindukize n'undi utyo,
Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe
Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi,
Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi.
Abatoya nimube maso, mumenye igikwiye;
Mwirinde kumira bunguli imiyaga y'ahandi
Tuminine ibije, mbere yo kumira tujundike.
Ejo Kanyarwanda atava aho abura isura
Mu iteraniro ry'amahanga.
Yezu akuzwe iteka gira so na nyoko,
Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda*
Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee !
Amashyo, amashongore !
Ngiyi indamutso ya so na sogokuru wawe
Tega umusaya uhindukize n'undi utyo,
Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe
Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi,
Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi.
(Indamutso ~ Eulade Mboneye , Rwanda, 198?) Gg3pIpBLwoo |